Kuva yatangira gukurikiranwa mu butabera, urubanza rwa Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid rwabereye mu ruhame, haburanishwa ubujurire bw’Ubushinjacyaha nyuma y’uko agizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

 

Tariki ya 12 Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere ku byaha yari akurikiranweho byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

 

Icyo gihe rwategese ko ahita afungurwa, nyuma y’amezi atandatu ari muri Gereza ya Nyarugenge. Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu mu Rukiko Rukuru, Ishimwe Dieudonné yunganiwe n’abanyamategeko batatu barimo Nyembo Emelyne wamwunganiye kuva yatangira gukurikiranwa. Ubushinjacyaha bwatanze impamvu esheshatu z’ubujurire kuri uru rubanza, zirimo ibimenyetso bitahawe agaciro n’imvugo z’uwahohotewe nk’ikimenyetso cy’ingenzi.

 

Umushinjacyaha Ninahazwa Roselyne yagaragaje ko umucamanza mu rwego rwa mbere atasobanukiwe neza n’imiterere y’icyaha, byanatumye yirengagiza ibimenyetso bihuje kamere bijyanye n’icyaha, aho gushingira ku bimenyetso bishidikanywaho. Yavuze ko umutangabuhamya yagaragaje ko yahohotewe na Ishimwe Dieudonné amufatiranyije n’ubukene mu gihe cya Covid-19.

 

Umushinjacyaha yasobanuye ko banzuye ko urubanza rubera mu ruhame mu rwego rwo kugaragaza ko ibirego Prince Kid akurikanyweho atari ibihimbano, na cyane ko urubanza rwe ruvugwa cyane mu itangazamakuru. Yagaragaje ko ibyaha bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku mibonano mpuzabitsina bikunze kugorana kubonerwa ibimenyetso, kandi ko atari umwihariko w’u Rwanda, ahubwo bwatanze ingero z’ibihugu nk’u Bufaransa, u Bubiligi na Canada.

 

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko bwifashishije inyandiko z’abahanga zigaragaza ko hadakwiye kugarukira ku kuba uwahohotewe yaremeye ko imibonano mpuzabitsina ibaho, ahubwo ko hagomba kugaragazwa koko niba uko kwemera kwari kuzuye. Prince Kid yatawe muri yombi muri Gicurasi 2022. Yagejejwe mu rukiko bwa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2022 aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

 

Urubanza rwe rwakomereje mu muhezo ndetse ku wa 16 Gicurasi 2022, urukiko rwemeza ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha yari akurikiranyweho ryari rigikomeje. Prince Kid yaje kujurira icyo cyemezo ariko ku 3 Kamena 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Urubanza mu minsi rwatangiye muri Kanama 2022 rukomereza mu muhezo. src: Igihe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved