Urubanza rwa Tity Brown rwongeye gusubikwa nanone

Urubanza ruregwamo Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown rwongeye gusubikwa kubera kubura kwa dosiye ye mu rukiko. Uru rubanza rwimuriwe ku itariki 18 Gicurasi 2023 saa tatu za mu gitondo kugira ngo ubushinjacyaha butegure dosiye ye neza nk’uko IGIHE babitangaje.

Ni umwanzuro wafashwe ku wa 14 Werurwe 2023 ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Ni urubanza rwabaye uregwa atari mu rukiko hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Skype. Titi Brown yasabye ko yahabwa itariki ya hafi yo kuburaniraho umucamanza amubwira ko nta yindi tariki ya hafi ihari. Uyu musore akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

Inkuru Wasoma:  Umunyamategeko wa Prince kid avuze uko ubushinjacyaha bwongeye kujuririra dosiye ya prince kid nyuma y'uko yari yagizwe umwere.

Ku itariki 3 Ukuboza 2021 urukiko rwategetse ko Titi Brown afungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana. Titi Brown ni umwe mu batoje akanabyina imbyino ziri mu ndirimbo nka ’Kamwe’ , ’Ubushyuhe’ ya Dj Pius na Bruce Melodie , ’Amashu’ na ’Faster’ za Chris Easy n’izindi zakunzwe na benshi mu Rwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved