banner

Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwahagaritse Konti ya twitter ya M23| menya impamvu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Nyakanga 2022 urubuga rwa twitter rwahagaritse konti ya twitter yari isanzwe ikoreshwa n’umutwe w’inyeshyamba wa M23. Ni icyemezo cyafashwe na twitter ubwayo nyuma y’uko M23 yari imaze kumenyekanisha ko iri mu gace ka Bunagana ku mupaka kandi idateze kuhava, kugeza ubu konti yakoreshwaga na M23 ikaba yahagaritswe.

Muri iyi minsi imbugankoranyambaga zisigaye zifasha cyane mu gusangiza amakuru hagati y’abazikoresha, ni muri urwo rwego M23 yari yarashyizeho konti yo kujya inyuzaho amakuru agenewe abayikurikira kuri twitter, ikaba ari urubuga yakoreshaga kenshi ishaka gutangaza ibyo yakoze cyangwa se urugendo rwayo aho rugeze.

Inkuru Wasoma:  Mu kababaro kenshi ababyeyi bagaragaje agahinda n'impungenge batewe no kuba umwana wabo w'imyaka 2 yafashwe kungufu n'uwa 13 utemerewe guhanwa.

Ubwo mu minsi yashize hacacaraga amakuru avuga ko umuyobozi wa M23 gen. Makenga sultan yapfuye, M23 yakoresheje uru rubuga rwa twitter mu kunyomoza aya makuru ndetse inakoresha amafoto gen. Sulta ari kumwe n’umuvugizi w’uyu mutwe Major Willy Ngoma mu misozi ya Bunagana.

Twitter igira amategeko n’amabwiriza abayikoresha baba bagomba kugenderaho, ni muri urwo rwego yatangaje ko M23 konti yabo ihagaritswe kubera kutubahiriza amategeko n’amabwiriza, kandi uyarenzeho ahabwa ibihano harimo no gufungirwa konti ye, ubu urebye kuri twitter ushaka konti M23 yakoreshaga bakwereka ko rufunze kubera kutubahiriza amategeko n’amabwiriza. Source: kglnews

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved