banner

Urubuga rwa USAID na Konti yayo ya X byahagaritswe

Urubuga rwa Internet rw’Ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere Mpuzamahanga (USAID) na konti yacyo ya X byahagaritswe, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aciye iteka rihagarika inkunga yagenerwaga ibihugu by’amahanga.

Kuri uyu wa 1 Mutarama 2025, nyuma ya saa sita ni bwo urubuga rwa USAID rwahagaze gukora, aho uwajyaga kurukoresha yabonaga ubutumwa bugira buti “ntabwo urubuga ushaka rubashije kuboneka.” Na ho ku gicamunsi, Konti ya X na yo yahise ikurwa ku murongo.

Amakuru ahari avuga ko impamvu izi mbuga zagiye zihagarara ari uko Leta ya Trump ishaka gushyira USAID muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Amerika

Mu cyumweru gishize, ni bwo Trump yashyize umukono kw’itegeko rihagarika inkunga ihabwa ibihugu mpuzamahanga mu gihe cy’iminsi 90.

Iki cyemezo cyafashwe kigamije gusuzuma niba izi nkunga Amerika igenera amahanga, zihuza n’intego za Trump no kureba niba zitangwa neza kandi hashingiwe ku nyungu za Amerika.

USAID yagiye igira akamaro kagaragarira buri umwe aho itera inkunga ibikorwa bifasha abantu, kuzamura ireme ry’uburezi ndetse n’ubuzima ku batabifite n’ibindi bitandukanye.

Inkuru Wasoma:  Tanzania yemeje ko abasirikare bayo babiri baheruka kwicirwa muri RDC

Nko mu 2023, ibikorwa byose bifasha iterambere rya muntu USAID yakoze byatwaye nibura arenga miliyoni $60.

Abinyujije ku rubuga rwa X ku wa 31 Mutarama 2025, Umusenateri w’Umu-Democrat akaba no muri Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Sena ya Amerika, Chris Murphy, yavuze ko adashyigikiye iki cyemezo cya Trump kubera kitakurikije amategeko.

Yagize ati “Ntabwo Perezida yagakwiye guca iteka rihagarika ibigo bya Leta. Azakora ibishoboka byose afate amafaranga y’imisoro y’abaturage ajye kuyasangiza itsinda ry’abagwizatungo rimushyigikiye.”

Umuherwe wa Mbere ku Isi, Elon Musk, na we yahise asubiza ko abantu bashwa n’amategeko y’abayobozi cyangwa bakicwa n’ayo ashaka kugaragaza ko uwashyizeho ikintu ashobora no kugihagarika.

Ati “Beshwaho n’amategeko y’ubuyobozi, wicwe n’ayo mategeko.”

USAID yashinzwe mu 1961 na Perezida John F. Kennedy binyuze mu Itegeko nshinga, aho icyatumye hashingwa iki kigo ari uguteza imbere ibikorwa bifasha abantu bari mu kaga hirya no hino kw’Isi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!