Urubuga rwa YouTube rwemereye guhemba abakora ibiganiro byigisha imibonano mpuzabitsina

Buri uko bwije n’uko bukeye, niko abakoresha urubuga rwa YouTube nk’akazi ka buri munsi bagerwaho n’impinduka zituruka mu buyobozi bwa YouTube zigamije kubaha uburyo bwo gukomeza gukorera amafaranga mu mashusho bakora ndetse yewe no kubereka ibyo bagomba gukurikiza kugira ngo shene zabo zikomeze zinjize amafaranga (Community guidelines).

Mu itangazo YouTube yashyize hanze kuri uyu wa 26 Nzeri 2023 irinyujije kuri shene yayo ya YouTube yitwa YouTube Insider, yavuze ko hari ibiganiro yari yarahagaritse guhembera (Monetisation) igiye gusubiza uburyo bwo guhemba ariko igena uburyo bwo kubikoramo kuburyo ntacyo byakwangiza ku babikurikirana.

Muri ibyo biganiro harimo ibyigisha ku mibonano mpuzabitsina, ihohoterwa, gukuramo inda ndetse no kurya bitanyuze mu mucyo. YouTube yavuze ko ibi biganiro igiye kubisubiza uburyo bwo guhemba ariko ivuga ko abantu bazajya babikora, bazajya babiganiraho gusa hatarimo kubishyira mu bikorwa bigaragara mu mashusho.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yavuze ko umugore we yamucitse akajya mu Buganda mu myaka 14 ishize habonetse umurambo w’uwo mugore mu bwiherero abaturanyi bavuga ibyo bazi

Yagize ati “Tugiye kwemerera abakora amashusho gukorera amafaranga bakora ibiganiro mvugo gusa kuri izi ngingo enye ariko cyane cyane iyo gukuramo inda no kuvuga ku by’imibonano mpuzabitsina. Ibi bivuze ko ibiganiro mvugo ariko bitagaragaza amashusho y’uburyo ibikorwa bivugwa bikorwa, byemerewe guhembwa (Monetization) 100%.”

Bakomeje bavuga ko ibiganiro nk’ibi ngibi bishobora kuba ingenzi ku babikurikira bitewe n’amasomo bakuramo ariko bigakorwa ari imvugo gusa batagaragaza mu bikorwa ibyo bashatse kuvuga ndetse yewe ntibarengeere cyane, YouTube ikaba yagendeye ku byifuzo by’abakoresha uru rubuga mu kubyemerera kujya bihembwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved