Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyandikiye uturere twose mu Rwanda, gisaba ubufatanye mu ibarura ry’imirimo n’aho ikorerwa, rizakenera urubyiruko rugera kuri 3,936 muri Mutarama 2024. Ni ibarura rizaba rikozwe ku nshuro ya gatanu mu Rwanda ryiswe ‘Establishment Census 2023’.
Iri barura rizaba rigamije kugaragaza imirimo itandukanye ikorerwa mu Rwanda, umubare w’ibigo iyo mirimo ikorerwamo n’aho biherereye. Rizaba rigamije kandi kumenya imirimo ibyara inyungu mu bigo byose biri mu Rwanda, kumenya umubare w’abakozi bari muri ibyo bigo hakurikijwe igitsina, ubwenegihugu, ubwoko bw’amasezerano y’akazi, hamwe no kumenya urwego buri kigo kibarizwamo.
Iki kigo NISR cyifuza kandi kugira urutonde rw’ibigo ruzifashishwa mu bundi bushakashatsi buzakorwa ku bijyanye n’iterambere n’ubukungu mu Rwanda. NISR irasaba uturere twose kuyifasha gushaka abakarani bibarura, aho inama y’igihugu y’urubyiruko muri buri karere isabwa gutanga urutonde kuwa 5 Ugushyingo 2023.
Ibaruwa ikomeza ivuga ko ‘Hazakurikiraho ikizamini cy’ijonjora kizatangwa na NISR ku rwego rw’akarere kuva Tariki 13-18/11/2023” hakazashakwamo umubare wagenewe buri murenge nk’uko imigereka NIRS yandikiye uturere ibigaragaza.
Mu bizibandwaho hatoranwa abazakora iryo barura hari ukuba umuntu ari Umunyarwanda, ufite imyaka y’ubukure hagati ya 16-30, abarizwa mu bitabo by’inama y’igihugu y’urubyiruko, afite impamyabumenyi ya A0 cyangwa A1 mu bijyanye n’Ibarurishamibare, ubukungu, imibereho n’imibanire cyangwa andi masomo ajyanye na byo. Kuba nta kandi kazi afite, ashobora kuboneka kuva kuwa 20 Ukuboza 2023 kugera kuwa 10 Gashyantare 2024, kuba indakemwa mu mico no mu myifatire no kuba abarizwa mu murenge azakoreramo.