Urubyiruko rw’abanyarwanda baba hanze basuye icyicaro cya polisi na MINAFFET

Urubyiruko rw’abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bibukijwe n’ubuyobozi bwa polisi y’u Rwanda kurangwa n’indangagaciro nyarwanda ndetse no guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi. Ibi byagarutsweho ubwo urubyiruko rugera kuri 65 baturutse mu bihugu binyuranye ku isi basuraga icyicaro cya polisi y’u Rwanda ku munsi wa kabiri wa Rwanda youth tour 2023 icyiciro cya 3.

CP Bruce Munyambo uyobora ibikorwa bya community policing muri polisi y’u Rwanda, yashimangiye ko kuvuka nyuma ya Jenoside Atari impamvu yatuma udahangana n’abayihakana bakanayipfobya. Yongeyeho ko nk’urubyiruko ruba mu mahanga intwaro ya mbere bafite ari ukuba bamaze gusobanukirwa ukuri kw’ibyabaye ndetse n’uko u Rwanda rwigobotoye aya mateka rukaba rukataje mu iterambere.

Uru rubyiruko kandi rwabonanye na minisitiri w’ububanyi n’amahanga [MINAFFET] Dr. Vincent Biruta wongeye kubaha ikaze mu Rwanda no kubashimira kubw’iki gikorwa cyo gusobanukirwa amateka y’igihugu cyabo. SRC: RBA

Inkuru Wasoma:  Abagana I Kibeho bavuga ko amazi y’umugisha yaho yabakijije indwara

Inkuru Wasoma:  Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika yaganiriye na mugenzi we uyihagarariye mu Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved