Urubyiruko rwakoreye Airtel muri Expo rurayivugaho kubambura uwabakoresheje akishyura abo bafitanye isano

Abasore n’inkumi basaga 21 bavuga ko bakorereye ikigo cy’itumanaho cya Aitel mu imurikagurisha mpuzamahanga riherutse kubera I Gikondo, ariko nyuma y’akazi bakoze mu minsi igera kuri 20 yose bakaba batishyurwa amafaranga yabo. Aba bakomeje bavuga ko uwabahaye akazi witwa Didier, imurikagurisha rikirangira, yafashe barumuna be akabaha amafaranga yabo, ariko aba bakoraga badahabwa n’amazi yo kunywa ku munsi bakaba barayabimye.

Ubwo bari bazindukiye ku cyicaro cya Airtel, babwiye BTN TV ko bakoreraga ku miryango bagurira abantu amatiki, ariko bo bakaba barakoraga mu matsinda kuko hari bamwe bahabwaga amafunguro ku manwa, gusa aba bo bakaba batarahabwaga amafunguro, icyakora bakaba bari barasezeranijwe gukorera amafaranga ibihumbi 10frw ku munsi.

Umwe yagize ati “ni agasuzuguro gakomeye cyane kuko Airtel ntabwo ibuze amafaranga, ahubwo baduciye amazi.” Bakomeza bavuga ko aka kazi ari ko konyine bagira, bityo bagahawe amafaranga yabo kuko barayakeneye kugira ngo bakemure ibibazo by’ubuzima bwabo.

Undi yagize ati “turajya kubishyuza, bati nimusohoke, kandi izuba ryaratwishe kuri expo, ntitwariye, ntitwanyweye, ariko baduciye amazi ngo dutange amarangamuntu, ngo nidutegereze, ibintu nk’ibyo, nibaduhe amafaranga yacu. Bene nyina barahembwe, baraye uwo munsi bayatahanye, kandi twe twarakoze, mu gihe abo nta n’ikintu bakoraga birirwaga bicaye gusa, mu gihe twe twirirwaga twinjiza abantu, ariko nta n’icumi baduhaye, nta n’amazi yo kunywa baduhaye.”

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa n’itumanaho muri sosiyete ya Airtel, John Magara, yavuze ko impamvu aba bakozi bari barambuwe, ari uko ‘Murabona kugira ngo umuntu yishyurwe atanga imyirondoro, agatanga indangamuntu, agatanga nimero, agatanga n’ibindi bakabishyikiriza abashinzwe umutungo, mu gihe bitarakorwa nta buryo bwo kwishyurwa bushoboka aho ariho hose mu Rwanda.’

Inkuru Wasoma:  Umugabo yatunguwe no gusanga mu bana 6 yibwiraga ko abereye se nta n’umwe bafitanye isano

Icyakora ukurikije ibyavuzwe n’uyu muyobozi ndetse n’abakoze barimo kwishyuza, wakwibaza icyagendeweho bahitamo abazakora muri iri murikagurisha bikakuyobera, kuko ubihuje ushobora gusanga kutishyurirwa igihe nyacyo bishobora kuba byarakozwe nkana.

Inkuru Wasoma:  Umusore ukiri muto yafatanwe amasashe ibihumbi 18 n’ibindi bitemewe ntiyirirwa agora abapolisi

Icyakora ukurikije ibyavuzwe n’uyu muyobozi ndetse n’abakoze barimo kwishyuza, wakwibaza icyagendeweho bahitamo abazakora muri iri murikagurisha bikakuyobera, kuko ubihuje ushobora gusanga kutishyurirwa igihe nyacyo bishobora kuba byarakozwe nkana.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved