Urubyiruko rw’u Rwanda rwahamagariwe kujya kwiga igisirikare muri Pologne

Mu kiganiro Perezida wa Pologne, Andrzej Duda na Perezida Paul Kagame bagiranye n’itangazamakuru, Duda yahamagariye urubyiruko rw’u Rwanda kujya kwiga amasomo ya gisirikare mu gihugu cye, arwizeza ko ruzahabwa ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru ku buryo babwifashisha mu kurinda igihugu umwanzi uwo ari we wese.

Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa 7 Gashyantare 2024 nyuma yo kuganirira mu muhezo na Perezida Kagame. Muri iki kiganiro uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye amateka ya Pologne mu bihe bitandukanye arimo ubwigenge abayituye baharaniye kugeza mu babubonye mu 1918, n’uko igitero cy’Abanazi n’Abasoviyete muri iki gihugu kiba intandaro y’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Perezida Duda wa Pologne yatangaje ko igihugu cye n’u Rwanda bifite amateka ajya gusa, bityo ko kwifatanya byakoroha kandi bikenewe. Ati “Nta gushidikanya hano mu Rwanda hari inshuti zatwumva, tukagera ku iterambere rirambye. Twakubaka umubano ukomeye hagati y’ibihugu byacu mu gihe kiri imbere.”

Perezida Kagame yunzemo avuga ko amateka ibi bihugu byaciyemo ashariye, bityo ko bikwiye kwifatanya mu kwiyubakira ubushobozi mu nzego z’umutekano zirimo igisirikare kugira ngo bikumire ko hari ikindi kibi cyazongera kubibaho ndetse bibashe no kwicungira umutekano bidateze ku bandi.

Perezida Duda yavuze ko ubufatanye ibi bihugu byombi bishaka kubaka bishingiye ku guteza imbere urubyiruko. Ati “Turi mu biganiro bijyanye n’uburezi burimo amasomo y’igisirikare kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda ruzabe rwiteguye kurinda igihugu cyarwo mu gihe hari uwashaka kugitera. Dushaka guteza imbere ubufatanye bwacu mu bya gisirikare. Ni cyo naganiriye na Perezida Kagame.”

Yakomeje avuga ko ahamagariye urubyiruko rw’u Rwanda kujya kwiga amasomo ya gisirikare muri kaminuza zo muri Pologne. Ati “Ndahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda rushaka kwiga amasomo ya gisirikare kuza kwiga muri kaminuza zacu za gisirikare kugira ngo ruzakoreshe ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru ruzahabwa mu kurinda igihugu cyabo.”

Inkuru Wasoma:  Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’u Rwanda batangije umushinga wo kurwanya inzara wiswe ‘Kungahara’

Pologne ni igihugu gikomeye ku Isi mu bya gisirikare ndetse ifite amashuri menshi ya kaminuza yigisha ibijyanye n’igisirikare.

Inkuru Wasoma:  Gusura abanyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo byahagaritswe

Pologne ni igihugu gikomeye ku Isi mu bya gisirikare ndetse ifite amashuri menshi ya kaminuza yigisha ibijyanye n’igisirikare.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved