Uruganda rukora imyenda mu Rwanda rwahiye rurakongoka ibirimo byose biba ivu

Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kanama 2024, ahagana Saa Kumi n’imwe z’igitondo, uruganda C&D Products Rwanda rukora imyenda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali kiri i Masoro, rwafashwe n’inkongi y’umuriro hahiramo imyenda yose rwakoraga. https://imirasiretv.com/m23-yafashe-akandi-gace-abapolisi-ba-congo-bari-bakarinze-bahungira-muri-uganda-batarwanye/

Umuyobozi Ushinzwe imikoranire n’ibindi bigo muri C&D Products Rwanda, Ntabana Yves, yemeje aya makuru agira ati “Rwahiye Pe! Hahiye ibintu byose byari birimo imbere byahiye, ameza dukoreraho, imashini, ububiko bw’imyenda n’iz’ibitambaro byose byahiye.’’

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, na we yemeje aya makuru agira ati “Umuriro watangiriye muri etage, ntabwo ari mu ruganda nyir’izina. Hari hakinze nta bantu bari bahari. Ibintu byangiritse ni byinshi bitarabarwa neza, nta muntu wahaguye nta n’uwakomeretse nta n’izindi nganda zo ku mpande zangiritse. Ntabwo turamenya icyabiteye.”

Mu masaha y’igitondo nibwo kuzimya iyi nkongi byarangiye bitewe n’uko uruganda ari runini cyane. Mu gihe bikoresho byose byari birimo byifashishwaga mu kazi ka buri munsi nk’imyenda, ipamba n’ibindi, byakongotse. https://imirasiretv.com/umusore-wimyaka-21-yarohamye-mu-kiyaga-cya-kivu-amaze-kubatizwa/

Inkuru Wasoma:  Ruhango: Batunguwe no kubona umugabo baherutse gushyingura yapfuye yitemberera mu muhanda

Inkuru Wasoma:  Perezida Paul Kagame yagize isabukuru y’amavuko

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved