Kuri uyu wa 22 Kamena 2023, abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Nshili Kivu ruherereye mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru, bibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi, uruganda rugabira inka imiryango ine y’abahoze bakorera Projet Theicole de Nshili Kivu, umushinga wateye icyayi muri ibyo bice mbere y’uko uruganda rwubakwa muri 2006.
Ibi bikorwa byabanjirijwe no kwibuka abarenga ibihumbi 30 bashyinguwe mu rwibutso rwa Kibeho, abakozi b’uruganda basobanurirwa ya Jenoside yaranze ibyo bice. Muri urwo rwibutso hashyinguyemo abari bahungiye muri kiliziya ya Kibeho, bari baturutse ahahoze ari komini Mubuga, Rwamiko, Kivu na Runyinya.
Bamwe baguye muri Kiliziya, abandi bicirwa mu kibuga cya Kiliziya no mu mashuri bari bahungiyemo. Kuwa 10 Mata muri iyo kiliziya hari hamaze kugera impunzi zirenga ibihumbi 40 zari zizeye ubuhungiro, ariko harokotse mbarwa. Tariki 14 Mata 1994, igitero cy’interahamwe cyarahagabwe, maze zimena lisansi hejuru ya Kiliziya hahiramo abatutsi bari bahungiyemo.
Ubwo kiliziya yari iri gushya, abasirikare ba FAR bayikuragamo amatafari, iyo myenge bakayinyuzamo amasasu naza gerenade ngo utahiye bamuhorahoze muri ubwo buryo, imiryango igera kuri 250 yari yahungiyemo izima burundu. Karorero Christophe wari utuye muri Nshili mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yagaragaje ko na mbere hose batotezwaga bigizwemo uruhare n’interahamwe, abarundi bari barahungiye mu Rwanda n’abandi.
Yavuze ko Jenoside igitangira abasirikare bafashe imodoka za wa mushinga bakajya bajya kwica abatutsi mu bice bya Kibeho, bagataha nijoro bivuga ibigwi bananyweye amayoga, we nubwo yahungiye mu Burundi ariko umugore we n’abana barabishe. Yavuze ko mu Burundi basanzeyo abari barahungiye mu ntara ya Cibitoke kuva 1959 barabakira, nyuma nibwo baje kumva intsinzi y’inkotanyi barataha.
Hakizayezu Mark umuyobozi w’uru ruganda rwa Nshili Kivu, yavuze ko muri Jenoside inka z’abatutsi zibwe izindi zikicwa, ari nayo mpamvu bahisemo gushumbusha abarokotse kuko inka ivuze byinshi mu muco nyarwanda. Uru ruganda rufite abakozi 1800 baba ba nyakabyizi n’abahoraho, aho 60% by’abakozi bose ari urubyiruko.
Uyu muyobozi yavuze ko kubajyana kwibuka ari ukubereka ko imbaraga z’urubyiruko ari zo zasenye igihugu ariko ubu ngubu akaba ari bo bagomba kucyubaka no gutegura ejo hazaza hazira Jenoside. Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yashimiye uru ruganda kubw’ibikorwa byo guha agaciro abazize Jenoside yakorewe abatutsi no gufata mu mugongo abayirokotse.