Uruganda rw’u Rwanda rukora ubushakashatsi ku nkingo rukanazikora rwa Akagera Medicines Inc rwatangaje ko rwasoje icyiciro cya mbere cy’ubushakashatsi bwo kugeragereza ku bantu umuti wa AKG-100 ufasha mu kurwanya igituntu.
Ni umuti uri mu cyiciro cya ‘oxazolidinone’. Ni icyiciro kiba kirimo imiti ya ‘antibiotics’ yaremewe guhangana n’agakoko gatera indwara zikomeye nk’igituntu.
Uyu muti uri kugeragezwa mu buryo bubiri burimo ubuzwi nka ‘Single Ascending Dosing: SAD’ na ‘Multiple Ascending Dosing MAD’ nk’uburyo bukoreshwa mu kugeragereza umuti mu bantu mu byiciro by’ibanze.
SAD yifashishwa iyo itsinda rito ry’abageragerezwaho umuti cyangwa urukingo bahabwa dose imwe iri ku kigero cyo hasi, babona nta ngaruka biteye bakongera ingano ya dose gutyo gutyo, ibifasha abashakashatsi kumenya neza uko umuti ukora n’ingaruka wagira ku bantu.
Ni mu gihe kuri MAD ho abari gukorerwaho ubushakshatsi bahabwa dose zirenze imwe mu gihe runaka ari na ko ingano z’izo dose zigenda zongerwa hagamijwe kureba uko uwo muti witwara mu mubiri w’umuntu uko ibihe bisimburana n’ingaruka bigira ku kuwukoresha inshuro zirenze imwe.
Ubwo buryo bwose ni na bwo buri kwifashishwa mu kugerageza AKG-100 harebwa niba nta byago wateza n’uko witwara mu mubiri w’uwawuhawe.
AKG-100 iri kugeragerezwa ku bakorerabushake bazima aho bari guhabwa dose imwe ndetse n’abarwaye igituntu bari guhabwa dose zirenze imwe.
Biri kubera mu kigo cy’ubushakashatsi cya TASK giherereye i Cape Town muri Afurika y’Epfo aho biteganyijwe ko abantu 100 bazabigiramo uruhare.
Umuyobozi Mukuru wa Akagera Medecines ushinzwe ibijyanye na Siyansi, Dr. Daryl C. Drummond, yavuze ko gusoza icyo cyiciro ari intambwe ikomeye mu gihe bari gukora umuti mushya uterwa umuntu hifashishijwe urushinge uzafasha abarwayi b’igituntu.
Ati “AKG-100 yatanze icyizere mu bushakashatsi bw’ibanze. Twizera ko kuyongera mu miti ivura igituntu ari ibintu bizateza imbere ubuvuzi bw’iyo ndwara ndetse butagira ingaruka ku wavuye.”
Umuyobozi Mukuru wa Akagera Medecines, Michael Fairbanks, yavuze ko igituntu ari indwara ihangayikishishe cyane ndetse iri mu zishe abantu benshi mu mateka ya muntu.
Ati “Umuntu umwe muri barindwi babayeho yishwe n’igituntu. Hafi miliyoni ebyiri z’abaturage bakennye mu Burusiya, Afurika no mu Bushinwa bicwa na cyo buri mwaka ndetse abarenga ibihumbi 400 muri bo ni abana.”
Mu Ukuboza 2023 ni bwo hatangajwe amakuru ko Uruganda rw’u Rwanda rukora Ubushakashatsi ku nkingo rukanazikora rwa Akagera Medicines rugiye gutangira gukorera mu gihugu.
Ruzajya rukora inkingo ku buryo bugezweho bwa Messenger RNA (mRNA), bufasha urukingo kwigisha umubiri kurema intungamubiri ziwufasha kubaka ubudahangarwa karemano buhangana na virusi yawuteye.
Rufite umwihariko kandi w’uburyo inkingo zakozwe zigera mu mubiri w’umuntu aho bushingira ku ikoranabuhanga rishya rifasha mu kugeza izo nkingo mu mubiri mu buryo bugezweho buzwi nka ‘liposomal formulation’.
Ni uburyo urukingo n’ibirufasha gukora ruterwa umurwayi, ako kanya rugahita rugera mu gice cy’umubiri bashaka ko rujyanwamo rutangiritse, ibitandukanye n’ibisanzwe aho umuti ushobora gutangwa binyuze mu kanwa ukaba wakwangirika utaragera mu tunyangingo rwagenewe kujyamo ngo uhangana na virisi zitera indwara.
Akagera Medicines yiyemeje gukora inkingo zitigeze zikorwa n’urundi ruganda urwo ari rwo rwose, ariko gishingiye ku bushakashatsi bwarwo, aho uyu munsi ifite uburenganzira mu by’ubwenge bwo gukora inkingo, burenga 13 butatu muri bwo bwamaze guterwa inkunga.
Kuri ubu iri gukora ubushakashatsi ku nkingo z’igituntu, urw’Agakoko gatera Sida, Covid-19, Lassa Fever n’ibicurane byo mu bwoko bwa Influenza, bigateganywa ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha iza mbere zizatangira kugeragerezwa mu bantu.