Urugendo rwa Iradukunda watewe inda n’umuntu atazi ku myaka 17 gusa

Ubwo Iradukunda Yvette yari afite imyaka 17 yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri ku kigo cya St Palloti Gikondo, yabyariwe iwabo. Iradukunda avuka murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro.

Iyo avuga ku ntandaro yo guterwa inda kwe, avuga ko ari ikigare kitari cyiza yagenderagamo, aho avuga ko hari ubwo we na bagenzi be bagendaga bakarara ahantu bakanywa we n’abakobwa bakoranaga imico itari myiza. Ati “Bikaba ngombwa ko tugenda tukarara. Tukarara ahantu hanze. Abakobwa nakundaga kugendana na bo [Sinzi uko nabita mu ijambo rimwe] ariko nyine nta mico myiza bagiraga. Iyo umuntu umwita inshuti yawe, ntabwo bamukubuza ngo wumve ko uwo muntu ari mubi koko.”

Akomeza avuga ko abantu bajyaga bamubwira ko inshuti afite zitari nziza ariko ntabyumve. Igihe kimwe nibwo bigeze kujya ahantu bararayo, baranywa barasinda aza kwisanga atwite. Yabwiye Imvaho nshya ati “Icyo gihe twaryamanye n’abahungu, sinamenya umuhungu twaryamanye kuko iyo umuntu yasinze nta kwigenzura aba afite. Ntabwo navuga ngo naryamanye n’uyu cyangwa uyu, sinamenya uko mbigusobanurira.”

Iradukunda akomeza avuga ko atamenye ko atwite ahubwo ibiryo byo ku ishuri byaje kumunanira akajya yambarira ijipo ye hejuru ataranamenya ibyo aribyo, aganiriye n’inshuti ye iramubwira ngo tuvuge ko udatwite, noneho umunsi umwe ubwo iwabo bari batetse igitoki, akiriye ahita akigarura, Se wari wiriwe mu rugo akomeza kumucungacunga, nyuma y’iminsi nibwo yamenye ko atwite.

Amaze kubimenya yabajije Se niba aramwirukana cyangwa akamusaba kuyikuramo, amusubiza ko ibyaye ikiboze ikirigata bityo ni ukumwihanganira. Yabibwiye Se kuko ari we biriranwa mu rugo kuko nyina aba yagiye mu kazi. Se yabibwiye nyina bamarana ukwezi kose batavugana.

Inkuru Wasoma:  Umupasiteri yahishuye ko abakobwa n’abagore baje ku isi kugira ngo barye amafaranga y’abagabo

Nyuma inzego z’ibanze zo mu kagali zarabimenye zihita zimujyana m’Urwego rw’Ubugenzacyaha, nabo bamujyana muri Isange One Stop Center ngo bakuremo iyo nda ariko Se arabyanga. Igihe cyarashize ababyeyi be barabimenyera batangira kujya bamuganiriza bamufasha kwiyakira, kugeza ubwo bamuhaye amafaranga atangira gucuruza amagi ayazunguza, nyuma aza kujya gucuruza Mobile Money.

Umwana we ubu amaze imyaka ibiri. Kubera ubuzima butari bwiza, umwana we yaje kugira ikibazo cy’imirire mibi aza kujyanwa mu bitaro I Masaka amarayo ukwezi, nyuma nibwo bamwohereje ku kigo nderabuzima I Gikondo kuri ubu yarakize.

Iradukunda avuga ko umunsi umwe ubwo yari mu kazi, Abajyanama b’Ubuzima bagiye iwabo bamwandikisha mu mushinga ‘Hope and Homes for Children, HHC’ umuryango utari uwa Leta, aho ku ikubitiro wamuhaye amafaranga 150frw ahita ajya kugura imyenda y’umwana yongera n’igishoro cya Mobile Money.

Iradukunda avuga ko uyu mushinga wagiye umuzamura kuko wanamurihiye amashuri yiga Mechanic kuri ubu akaba ari mu kazi. Ashimira uyu mushinga HHC wamuzamuye akavuga ko kuri ubu ashobora kwigurira icyo ashaka. Avuga ko ubwo yamaraga gutwara inda inshuti zose zamushizeho asigarana imwe gusa ari nayo iyo yaganirije.

Asoza asaba abangavu bagenzi be kwirinda ibishuko n’ibigare kuko nta kintu byamugezaho. Avuga ko ikintu cyamubabaje mu buzima ari uko yavuye mu ishuri ariko icyamushimishije ni uko igihe cyageze akabona ko Atari wenyine.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved