banner

Uruhinja rw’amezi atatu rwasanzwe rwapfuye

Umwana w’uruhinja w’amezi atatu witwa Umutoniwase Briella yasanzwe yapfuye ubwo yari aryamye  muburiri hamwe na Se, bikekwa ko yazize amakimbirane yari ahari hagati y’ababyeyi be.

Ibi byabereye mu Murenge wa Tare, Akagari ka Gasarenda, mu Mudugudu wa Kagarama, mu Karere ka Nyamagabe. Amakuru yamenyekanye ku wa 23 Gashyantare 2025, avuga ko Se w’uyu mwana yari yiriwe anywa inzoga maze ataha yasinze, aho yageze agatangira gukubita abo bahuye bose.

Igihe yageze mu rugo, ngo yahise atangira gukubita umugore we, ariko uwo mugore ahitamo guhunga amusiga mu nzu ari kumwe n’umwana wabo w’uruhinja. Abaturanyi batangaje ko umugore yazindutse agaruka mu rugo mu gitondo, asanga umwana yapfuye.

Bikekwa ko mu mirwano yabaye hagati y’abo bombi, uwo mwana yaba yarakomerekeye muri iyo mvururu bikamuviramo urupfu.

Inkuru Wasoma:  Minisitiri Lammy w’u Bwongereza ategerejwe mu Rwanda

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangaje ko umurambo w’uyu mwana wajyanywe mu Bitaro bya Kigeme kugira ngo hakorwe isuzuma ry’impamvu y’urupfu rwe.

Yagize ati: “Umwana w’uruhinja witwa Umutoniwase Briella w’amezi atatu yasanzwe yapfuye nyuma yo kuryamana na Se. Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kigeme kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye. Se we yafashwe akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Tare mu gihe iperereza rigikomeje.”

Hari andi makuru avuga ko Se w’uyu mwana yajyaga agaragaza impungenge ko ashobora kuba atari umwana we, bikekwa ko yaba yamwishe abitewe n’ubusinzi. Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!