banner

Uruhinja rw’amezi icyenda rwarohamye mu Kivu rwabonetse rwapfuye

Uruhinja ruri mu kigero cy’amezi icyenda rwabonetse mu Kiyaga cya Kivu rwapfuye, bikekwa ko rwaba rwaroshywemo ku bushake bitewe n’uko uyu mwana yari ahambiriye mu mufuka.

Uyu mwana yatoraguwe mu Mudugudu wa Nyabageni, Akagari ka Nyabageni, Umurenge wa Kagano w’Akarere ka Nyamasheke ku wa 04 Kamena 2024. Ahagana saa Tanu z’amanywa ni bwo abaturage bahamagaye ubuyobozi bavuga ko babonye umurambo w’uruhinja mu Kiyaga cya Kivu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas, yemeje aya makuru avuga ko bikiba bajyanyeyo n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) basanga ari uruhinja ruhambiriye mu mufuka.

Yagize ati “Bigaragara ko mu by’ukuri atijyanye mu mazi ahubwo yajugunywemo. Twakomeje gushaka amakuru dusanga nta mubyeyi utaka ko yabuze umwana. Dukeka ko ashobora yarahageze azanywe n’amazi kuko nabyo bijya bibaho kuba umurambo wava mu nkengero zimwe ukajya muzindi icyo twahise dukora twawohereje ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma.”

Inkuru Wasoma:  Ntiharamenyekana intandaro y’urupfu rw’umusore wasanzwe mu kidenzezi  cy’amazi I Musanze

Gitifu Uwimana yasabye ababyeyi kugirira impuhwe za kibyeyi umwana yaba uwabo yaba n’uw’undi kuko yavuka mu buryo bwemewe n’amategeko yavuka mu buryo butemewe n’amategeko ni umwana nk’undi agomba kugira ejo heza hazaza.

Yagize ati “Ikindi dusaba abaturage ni ugukomeza gusangira amakuru igihe babonye ikintu cyateza umutekano muke, abaturage bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo dukumire icyaba icyaha kitaraba.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved