urujijo ku cyateye umugabo gutera icyuma mugenzi we basangiraga mu kabari kuri Noheli

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko, wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho kwica mugenzi we amuteye icyuma mu mutima, nyamara barimo basangira mu kabari ubwo bizihizaga umunsi mukuru wa Noheli. Uwo bikekwa ko yateye icyuma afite imyaka 25 y’amavuko.

Amakuru avuga koi bi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Noheli. Ndetse ngo aba bombi barimo basangira mu kabari kamwe ko mu gasantere ka Mpimba, gaherereye mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi.

Aya makuru y’ubu bwicanyi yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, avuga ko ubikekwaho yateye icyuma mugenzi we mu mutima, akahasiga ubuzima. Yongeyeho ko kandi uyu ukekwaho kwica mugenzi we barimo basangira, aho yahise afatwa agatabwa muri yombi, ubu akaba ari kuri Sitasiyo ya RIB.

Nahayo yagize ati “Bigaragara ko hari ibyo bari gupfa basangira, uwabikoze twahise tumufata, ubu ari kuri sitasiyo ya RIB.” Hari bamwe mu baturage batanze amakuru bavuze ko kwivugana nyakwigendera yaba ari ukwirwanaho ngo kuko yari agiye kwamburwa amafaranga ye, nyamara Umuyobozi w’Akarere yabihakanye.

Yagize ati “Ibyo twarabikurikiranye ariko nyiri ubwite yavuze ko nta mafaranga yari afite, bityo ibivugwa bigaragara ko atari ukuri.” Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda kujya mu ntonganya zitari ngombwa bityo buri muturage ugize ikibazo agomba kwiyambaza inzego zibishinzwe zikamufasha, ndetse bagakomeza gushyira imbere igikorwa cyo gutangira amakuru ku gihe.

Inkuru Wasoma:  Ubutumwa u Rwanda rwasohoye rusubiza amagambo Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa

Inkuru Wasoma:  Uwari ugiye kuba umudepite ukekwaho Jenoside agiye kwitaba urukiko

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved