Urujijo ku cyateye urupfu rw’umugabo wagaragaye yapfiriye mu kiziriko cy’inka

Umugabo witwa Nsengiyumva Gratien w’imyaka 52 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Kazibira mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 28 Ukuboza 2023, yavuye iwe mu rugo amaze kumena ikirahure cy’inzu, maze asangwa mu murima amanitse mu kiziriko cy’inka.

Umukobwa Nsengiyumva uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko, yavuze ko kuva mu bwana bwe yakundaga kubona Se na Nyina rugeretse. Uyu mukobwa yavuze ko ku mugoroba wo ku wa gatatu aribwo Se yageze mu rugo yasinze, ashaka impamvu zo gukubita umugore we ariko banga kumusubiza.

Nyakwigengera ubwo yabonaga abo mu muryango we batamusubiza ubwo yageragezaga kwanduranya niko gufata icyuma yari yaracuze maze amenagura ikirahure cy’inzu babamo, ahita afata inzira ariruka bayoberwa aho arengeye. Ubwo Umukuru w’Umudugudu, Ushinzwe Umutekano ndetse n’umuyango we bamushakishaga basanze yaranduye ibiti by’ikawa biri mu murima we.

Ubwo bakomezaga gushaka, bageze imbere baje kubona Nsengiyumva mu murima w’umuturanyi aho yari yimanitse mu giti cya gereveriya akoresheje ikiziriko cy’inka. Mupenzi Narcisse, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yavuze ko bamenye amakuru y’urwo rupfu ndetse umurambo wajyanywe gupimwa ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu.

Narcisse yagize ati “Ubutumwa twaha abaturage bose, ni ubwo kurinda umutekano muri rusange yaba uw’abo ndetse n’uw’abandi, bakirinda ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano cyane cyane igishobora guteza urupfu.” Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Inkuru Wasoma:  Abarimu babiri b’i Muhanga bakurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa bigisha

Inkuru Wasoma:  Amakuru mashya kuri CG Gasana wari Guverineri w'Uburasirazuba uherutse gutabwa muri yombi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved