Mu mudugudu wa Gataka, akagari ka Nyamagana Umurenge wa Ruhango,akarere ka Ruhango umucuruzi witwa Kamirindi Innocent w’imyaka 29 y’amavuko abaturage bamusanze mu nzu yiyahuje umugozi mu ijosi. Nemeyimana Jean Bosco, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango yavuze ko Kamirindi yakoraga akazi k’ubucuruzi ariko akaba yari asanzwe yibana.
Yavuze ko abo bakoranaga babanje kumubura, bagira ngo yahuye n’ikibazo cy’uburwayi kubera ko iduka rye ryari rimaze iminsi 2 rifunze, kuwa 26 gicurasi 2023 nibwo babimenyesheje ubuyobozi, bagera iwe mu rugo bakuraho ibirahuri barungurutse basanga yiyahuye kandi yarangije gupfa.
Gitifu Nemeyimana yavuze ko nyakwigendera nta kibazo yari afitanye n’abaturanyi ndetse n’umuryango we akurikije raporo ye ihari. Yakomeje avuga ko inzego z’ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu yaba yateye kwiyahura. Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe I Gite gukorerwa isuzuma.