Umugabo wo mu karere ka Kayonza Umurenge wa Gahini, yararanye n’inshoreke ye bucya yapfuye. Byamenyekanye kuri uyu wa 14 Gicurasi 2023, aho uyu mugabo w’imyaka 63 yapfiriye mu kagari ka Kahi, umudugudu wa Nyamiyaga, abaturage bavuga ko uyu mugabo yakundaga gutaha rimwe na rimwe kuri uwo mugore wari inshoreke ye ariko cyane cyane igihe yabaga yasinze.
Rukerikibuga Joseph, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahini yavuze ko uwo mugabo koko yapfiriye mu buriri bw’inshoreke ye, inzego z’umutekano zikaba zikomeje iperereza ngo hamenyekane icyishe uwo mugabo. Gitifu yavuze ko uwo mugabo n’umugore batahanye bamaze gusinda kandi Atari ubwa mbere byari bibaye.
Yavuze ko umugore ‘inshoreke’ yababwiye ko batashye bagakora imibonano mpuzabitsina bakaryama, mu gitondo akabyuka ajya gushaka ibyo kurya yagaruka agasanga umugabo yapfuye, aribwo yatangiye gutabaza. Nibwo inzego z’umutekano zahise zijyayo banzura ko umurambo ujyanwa mu bitaro bya Rwinkwavu ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyateye urwo rupfu.
Yakomeje avuga ko hahise hanatangira iperereza ku basangiye na we. Gitifu yaboneyeho gusaba abaturage kujya bipimisha kugira ngo bamenye uko umubiri wabo uhagaze, kuko hri ababa bagendana indwara batabizi. Yanasabye kwirinda ubushoreke n’ubusambanyi kuko na byo bishobora kubakururira ibyaho. Src: Igihe