Urujijo ni rwinshi ku mukobwa w’I Rusizi wasanzwe mu mugozi yapfuye bakabanza gukeka ko yiyahuye

Umukobwa witwa Kubwimana Hélène wo mu karere ka Rusizi mu murenge wa Mururu mu kagali ka Gahinga mu mudugudu wa Kirabyo A, ku wa 12 Ugushyingo 2023 yasanzwe mu mugozi w’inzitiramibu yapfuye babanza gukeka ko yiyahuye ariko abamubonye bavuga ko basanze apfukamye.

Muri icyo gitondo nyina wa nyakwigendera yagiye kwishyura amafaranga ye uwari uyamufitiye, ariko mbere y’uko agenda abanza gukimbirana n’umukobwa we amuziza ko asigaye afitanye agakungu n’abasore. Bumaze gucya neza Nyina yatanze amakuru avuga ko umukobwa we yiyahuye.

Gusa abaje gukora iperereza basanze uwo mukobwa yapfuye apfukamye ku buriri mu gihe umuntu wapfuye yiyahuye mu mugozi aba amanitse. Biravugwa ko icyateye uru rupfu kitaramenyekana kuko bikiri mu iperereza nk’uko byemezwa na Gitifu w’umurenge wa Mururu, Ngirabatware James.

Nyina wa nyakwigendera yatawe muri yombi akekwaho urupfu rwe, umurambo wa Kubwimana woherezwa ku bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Inkuru Wasoma:  Graduation y’abanyeshuri ba UR yimuwe uyivugira yemeza ko impamvu ari ibanga

Inkuru Wasoma:  Umugeni wari ugiye gushyingirwa yapfiriye mu bukwe burakomeza buraba.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved