Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ahagana saa kumi n’imwe n’igice (17h30) abaturage basanze umurambo w’umugore ku muhanda, ariko ntihamenyekanye icyo yazize. Byabereye mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Byimana mu kagari ka Kirengere, mu mudugudu wa Rusororo.

 

Abaturage bahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru bavuga ko babonye umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko ku muhanda. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick yavuze ko bishoboka ko uriya muntu yaba yazize impanuka y’imodoka.

Ati “Uko umurambo ugaragara birakekwa ko ari imodoka itaramenyekana yamugonze. Imyirondoro ye, ntabwo iramenyekana.” Hari amakuru yamenyekanye ko nyakwigendera yitabye Imana ubwo hariya mu Ruhango hagwaga imvura nyinshi. Hakorwa iyi nkuru umurambo wanyakwigendera  wari mu nzira ngo ujyanwe ku bitaro bya Kabgayi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.