Urukiko rukatiye igifungo cya burundu wa mugore ushinjwa kwica Akeza abereye mukase

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Mukanzabarushimana Marie Chantal icyaha cyo kwica Akeza Rutiyomba Elsie, rumuhanisha igifungo cya burundu n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 50. Akeza w’imyaka 5 yitabye Imana kuwa 14 Mutarama 2022, aho yasanzwe mu kidomoro cy’amazi yapfuye.  Ubushinjacyaha bwasobanuye uko wamugore ukurikiranweho kwica Akeza abereye mukase yacuze umugambi wo kumwica

Icyo gihe abaketswe ko bamwishe ni abo babanaga. Mukanzabarushimana Marie Chantal wari umubereye mukase ndetse na Nirere wari umukozi wabo bahise batabwa muri yombi, gusa urukiko rutegeka ko Nirere arekurwa ahubwo Mukanzabarushimana Marie Chantal agakomeza gukurikiranwa.  Ku nshuro ya 5 wa mugore ukurikiranweho kwica Akeza abereye mukase atanze imbogamizi urubanza rurasubikwa

Mu gihe ubushinjacyaha bwasabaga ko Mukanzabarushimana Marie Chantal ahanishwa igifungo cya burundu nyuma yo kugaragaza ibimenyetso, gusa we yaburanye ahakana icyaha. Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2023, ubwo urubanza rwasomwaga mu ruhame, umucamanza yagaragaje ko hari impamvu nyinshi Mukanzabarushimana Marie Chantal ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi.

Zimwe muri izo mpamvu ni uko ubwo Akeza yapfaga, Mukanzabarushimana ari we wari wasigaye mu rugo, ndetse yewe n’ubuhamya butangwa na Nirere wari umukozi bukaba bugaragaza ko icyaha kimuhama. Ikindi kibigaragaza cyatanzwe n’ubushinjacyaha, ni uko Akeza yari munini kuburyo atakwishyira muri icyo kidomoro ahubwo akaba yarashyizwemo.

Umucamanza yanzuye ko Mukanzabarushimana ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi, agahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko umushinjacyaha yari yabisabye. Urukiko kandi rwategetse ko ku bijyanye n’indishyi y’akababaro yasabwe n’umuryango wa nyakwigendera, Mukanzabarushimana agomba gutanga miliyoni 50frw zizava mu mitungo ye bwite.  Hakomeje kunengwa abacungagereza bagaragaje ko bari kurengera wa mugore ukurikiranweho kwica Akeza abereye mu kase kurusha abandi bagororwa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved