Urukiko rurinda Itegekonshinga muri RDC rwatanze igisubizo ku basabye ko Tshisekedi atayobora iki gihugu

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 09 Mutarama,Urukiko rushinzwe kurengera Itegekonshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwatangaje ko Felix Antoine Tshisekedi ariwe Perezida w’iki gihugu bidasubirwaho.

Urukiko rutangaje ibi nyuma y’uko hashize igihe CENI itangaje ko Tshisekedi ariwe watsindiye kuyobora iki gihugu, abenshi mu bakandiba bahataniraga kuyobora RDC bavugaga ko batemera ibyavuye mu matora yabaye ku wa 20 Ukuboza 2023 kuko yaranzwe n’uburiganya ndetse n’ubujura bw’amajwi.

Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri kiriya gihugu CENI, ku wa 31 Ukuboza nib wo yatangaje ibyavuye mu matora byagateganyo maze Tshisekedi aza ayoboye abandi ku mwanya wa mbere n’amajwi 73,47%, mu gihe yari akurikiwe na Moise Katumbi n’amajwi 18%.

Uwatsindiye kuyobora RDC, Felix Antoine Tshisekedi biteganyijwe ko azarahirira manda ye ya kabiri ku wa 20 Mutarama 2024.

Inkuru Wasoma:  Coup d’etat yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Congo yageretswe ku Rwanda

Inkuru Wasoma:  Perezida wa Zambia agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved