Urukiko rukorera mu kigo cy’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cya Guantanamo Bay kuri uyu wa 10 Mutarama 2025 rwongeye gusubika urubanza rwa Khalid Sheikh Mohammed, ukekwaho kuba inyuma y’ibitero by’iterabwoba byagabwe ku magorofa y’ubucuruzi ya World Trading Center no ku cyicaro gikuru cy’igisirikare cya Amerika, Pentagon, muri Nzeri 2001.
Khalid Sheikh Mohammed yafatiwe muri Pakistan mu kwezi kwa Werurwe 2003. Abashinjacyaha bamushinja kuba ari we watekereje igikorwa cyo gushimuta indege zitwara abagenzi no kuzigonga inyubako zikomeye muri Amerika, igitekerezo yahaye Osama bin Laden wari uyoboye umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda. Byongeye, ashinjwa no gutanga ubufasha mu guhugura abashimuse izo ndege.
Nyuma y’imyaka irenga 20 afungiwe muri gereza ya gisirikare ya Guantanamo Bay, Khalid na bagenzi be babiri, Walid Muhammad Salih Mubarak bin Attash na Mustafa Ahmed Adam al-Hawsawi, bemeye kumvikana n’ubushinjacyaha. Bashaka kwemera ibyaha kugira ngo bakatirwe igifungo cya burundu aho kwamburwa ubuzima binyuze mu gihano cy’urupfu.
Iki cyifuzo cy’umwanzuro w’ubwumvikane cyatewe inkunga n’ibyabaye kuri Khalid mu gihe afungiwe, aho bivugwa ko yakorewe iyicarubozo ndetse akanamara imyaka myinshi ataburanishwa. Gusa, Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ingabo, Lloyd Austin, yanze gushyigikira ubu bwumvikane. Yasobanuye ko kumvikana na Khalid n’abagenzi be byakomeretsa ubutabera ndetse bikaba kwambura agaciro inkiko za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bityo bigatenguha imiryango y’abiciwe mu bitero byo mu 2001.
Urukiko rwari rwitezweho gufata umwanzuro ku bwumvikane bwa Khalid n’ubushinjacyaha kuri uyu wa 10 Mutarama. Nyamara, ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rusubikwa kugira ngo habanze hasuzumwe ingingo zishingirwaho mu bwumvikane. Abacamanza bemeye iki cyifuzo, bityo urubanza rurongera rusubikwa.
Ibitero byo muri Nzeri 2001 byahitanye abasaga 3000, byibasiye cyane Amerika. Bamwe mu bagize imiryango y’abazize ibi bitero bari bamaze kugera i Guantanamo kugira ngo bumve ibyavuye mu bwumvikane bwa Khalid n’ubushinjacyaha, gusa basubiye mu rugo bababaye, kuko urubanza rukomeje kudashyirwaho iherezo.