banner

Urukiko rwafashe umwanzuro udasanzwe ku mugabo warezwe kwica umuntu amukubise

Umusore witwa Bishoborimana Ibrahim alias Fils wo mu Karere ka Nyanza, yari akurikiranyweho icyaha cyo gukubita umuntu akamwica, Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwafashe icyemezo ko arekurwa by’agateganyo nk’uko yari yabyifuje. Mu gihu Ubushinjacyaha bwasabaga ko uyu musore afungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko yakubise Jean Damascene Kalinijabo, amukubita ibipfunsi umubiri wose, agahita ajya muri koma ariko nyuma aza gupfa. Fils aburana yavuze ko icyo yakoze ari ugukiza nyakwigendera warwanaga na Salim ucuruza mu isoko rya Nyanza, hanyuma we mu gukiza uriya yahise abandagara hasi bityo ntacyo bapfaga.

Inkuru Wasoma:  Amerika yafatiye ibihano umujenerari mu ngabo z’u Rwanda

Fils wari ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa biturutse ku bushake byateye urupfu, yavugaga ko raporo ya muganga yagaragaje ko yapfuye ariko ashobora kuba yararozwe n’ibinyabutabire biba mu nzoga z’inkorano.

Muganga wamuvuye yemeza ko ibizamini byagaragaje ko abasirikare be b’umubiri babaye benshi bikekwako yari anafite ubwandu bityo atishwe no gukubitwa. Hari amakuru avuga ko dosiye ya Bishoborimana Ibrahim Ubushinjacyaha bushobora no kuyishyingura, ntazanakomeze gukurikiranwa nubwo ubu yafunguwe by’agateganyo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved