Abakozi bane b’ikigo cya Sainte Trinite Nyanza bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’umwarimu bikekwa ko yakuriyemo umunyeshuri yigisha inda, bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bategereje kuburana urubanza rwabo mu mizi.
Harimo abarimu batatu ndetse n’ushinzwe ububiko ‘Stock’ muri iki kigo bagiye gufungirwa mu igororero rya Muhanga, icyakora umukozi ukora mu kabari we bikekwa ko ariwe wanyujijweho imiti yakoreshejwe havanwamo iyo nda yarekuwe azaburana adafunze.
Nk’uko bigaragara ku myanzuro y’urukiko yasohotse kuwa 11 Kanama 2023, aba bose bakurikiranweho ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsinaku gahato, gucura umugambi wo gukora icyaha no gukuriramo inda ndetse n’icyaha cyo kuba icyitso cyo gukuriramo undi inda.
Ibi byaha bivugwa ko babikoze mu bihe bitandukanye, aho bivugwa ko umwarimu yasambanyije umunyeshuri yigishaga akamutera inda, hanyuma kuwa 12 Nyakanga 2023 bamwe muri abo barimu bagafatirwa mu cyuho bamaze guha uwo munyeshuri imiti ikuramo inda. Amakuru avuga ko bari babisabwe na mugenzi wabo wari warateye inda uwo munyeshuri nk’uko byasobanuwe mu rukiko mu gihe cy’iburanisha.
Uwo mwana w’umukobwa wigaga muri iri shuri rya Sainte Trinite Nyanza yafashwe anaterwa inda kuwa 3 Kamena 2023, nyuma y’uko ngo yari amaze iminsi abeshywa n’uwo mwarimu ko azamufasha mu buzima bwe cyane ko yari imfubyi bityo akaba yaranamusohokanaga mu bubari butandukanye.
Ibi byaba aba bakurikiranweho baramutse babihamijwe n’urukiko, bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 nk’uko biteganwa n’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ku cyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha cyo gukuramo inda, ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano giteganirijwe icyaha cyacuriwe umugambi. Icyaha cyo kuba icyitso cyo gukuriramo undi inda cyo ntabwo gihanwa kimwe n’uwakoze icyaha keretse igihe itegeko ribiteganya ukundi cyangwa umucamanza abona ko uruhare rwo kuba icyitso mu gukora icyaha rungana cyangwa ruruta urw’uwakoze icyaha.