Ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Nigeria byatangaje ko urukiko rwo mu gihugu cya Nigeria rwategetse ko inkoko y’isake ibagwa nyuma y’uko abaturage batanze ikirego bavuga ko ibasakuriza. Ni urukiko rwo mu mujyi wa Kano mu majyaruguru y’igihugu rwatangaje ko iyo sake ibangamiye abaturage kubera kubika kwayo kwa buri kanya.
Igitangamakuru Premium times cyatangaje ko iyi sake abaturage babiri bavuze ko ibabangamira ikababuza gusinzira. Yusuf Muhamed ni umwe muri abo baturage, yabwiye urukiko ko kubika kwa buri kanya kw’iyo sake ari uguhonyora uburenganzira bwe ndetse no kumwangiriza uburenganzira bwo kuryama mu mahoro.
Nyiri iyi sake we yabwiye urukiko ko yayiguze ateganya kuzayirya kuwa gatanu mutagatifu, bityo asaba urukiko ko rwamwihanganira kugeza kuri uwo munsi w’abakristu akaba aribwo azayibaga akayirya we n’umuryango we. Umucamanza mu rukuko yamwemereye ubwo busabe ariko amubuza ko iyo sake igendagenda muri ako gace no kubangamira abahatuye. Nyiri iyi sake yanategetswe kuzayibagwa ku wa gatanu mutagatifu nk’uko yabisabye bitaba ibyo agahanwa.