Urukiko rwakatiye umugore wasize umwana we w’uruhinja rw’amezi 20 munzu iminsi 6 rukicwa n’inzara yigiriye mu birori

Umugore witwa Verphy Kudi w’imyaka 19 yasize umwana we w’uruhinja rw’amezi 20 witwa Asiah Kudi mu nzu wenyine, yigira mu mugi wa London mu birori ndetse no gusura abantu. Uyu mugore yakatiwe igifungo cy’imyaka 9 ahamwe n’icyaha cyo kwica umuntu yabigambiriye.

Ikinyamakuru theguardian dukesha iyi nkuru cyatangaje ko ubwo abaganga bageraga murugo rwe ubwo yari agarutse avuye I London, aho bari batuye I Brighton basanze uyu mugore yacanganyikiwe, yabuze ayo acira n’ayo Amira, umwana we w’amezi 20 aryamye hasi kuri sima bigaragara ko Atari guhumeka, biturutse ku kuba nyina yari yagiye mu birori I London, aho yizihirije isabukuru ye ku inshuro ya 18, akajya mu bitaramo akanajya no mu birori by’inshuti ze.

Uyu mwana Asiah yahise ajyanwa ku bitaro bya Royal Alexandra’s children hospital igitaraganya, ariko bakihagera abaganga bemeza ko yamaze gushiramo umwuka, aho byagaragaye ko yishwe n’inzara ndetse no kubura ubuhumekero. Nyina Kudi we yakatiwe imyaka 9 mu rukiko rwa Lewes Crown court.

Umucamanza Christine Laing QC yagize ati “Asiah Kudi yamaze iminsi 6 mu nzu ari wenyine, nta kintu ari gukora ahubwo ahangayikishijwe no kuba ari wenyine, akaba ntacyo yari yishoboje kuko yari yiringiye wowe nyina.” Yakomeje avuga ko uyu mwana yabaye igitambo anihanganira uburibwe yahuye nabwo mu masaha ya nyuma y’ubuzima bwe mu gihe nyina yari mu birori arimo yishimira ubwangavu bwe.

Yakomeje avuga ko amuhaye igifungo cy’imyaka 9 kuko bigaragara ko yari yagambiriye kwica. Umushinjacyaha yagaragaje amashusho yo mu rugo rwe yerekana ko yasize umwana iminsi 5 n’amasaha 21 n’iminota 58 bigiye kuba iminsi 6 yuzuye. Ababyeyi ba Verphy Kudi bavuze ko bagowe cyane ko kumva ibi ngibi, kubera ko umwana wabo na we yanyuze mu buzima bugoye ahahise he, ariko nanone bakaba bababajwe n’urupfu rw’umwuzukuru wabo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved