Urukiko rwakatiye umusore wahamijwe icyaha cyo kwiba Shene ya YouTube ya Yago Tv Show

Kuri uyu wa 08 Kanama 2024, Urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, rwatangiye kuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ally Ndangwa, mu rubanza yarezwemo na Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat, ku cyaha cyo kwinjira muri mudasobwa akiba Shene ye ya YouTube yitwa ‘Yago Tv Show’. https://imirasiretv.com/umwana-wimyaka-10-wasambanyijwe-na-nyirarume-yabyaye-abazwe/

Urukiko rwatangaje ko Ally Ndangwa akurikiranyweho icyaha cyo kwinjira mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa ya Yago, mu rubanza rwahawe nimero 03362/PPL. Urukiko kandi rwanzuye ko Ally Ndangwa ahamijwe icyaha nk’uko nawe yabyemeraga, akaba ahawe igihano cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe.

Yago Pon Dat, umunyamakuru ubifanya n’ubuhanzi, nawe yari mu baje kumva ifungwa n’ifungurwa ry’ukekwaho kumwiba, aho yari yaherekejwe n’umukobwa bivugwa ko bari mu munyenga w’urukundo. Ku itariki ya 01 Nyakanga 2024, nibwo Yago yatangaje ko yibwe shene ye ya You Tube.

Icyakora akimara gutangaza ko uyu muyoboro wibwe, abantu benshi bagaragaje ko batizeye ibyo ari kuvuga, yewe bamwe ntibatinye kuvuga ko ari agatwiko ko yaba ari gutegurira indirimbo ye yenda gusohoka. Hashize igihe gito nibwo yongeye kugaragara [YouTube ye], aho icyo gihe yahise ihindurirwa izina ikitwa ‘Mr.Giveaway’.

Nyuma y’uko bigenze gutyo, Yago yahise yitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo rumufashe guhiga uwayibye, ndetse ku wa 20 Nyakanga 2024 yavuze ko ku bufatanye na RIB shene ye yagarutse. Binyuze mu butumwa yatambukije ku mbuga ze nkoranyambaga ashimira abamufashije kuyigarura ndetse harimo n’uru rwego. https://imirasiretv.com/abana-babanyeshuri-batwitse-urusengero-rwa-pasiteri-mboro-wagiye-gucyura-abuzukuru-be-ku-ishuri-yitwaje-umuhoro/

Inkuru Wasoma:  Yaba yarashutswe? Fridaus wabyaranye na Ndimbati aricuza kuba yaramujyanye mu itangazamakuru bikamuviramo gufungwa anavuga urukundo ari kumukunda

Inkuru Wasoma:  Burya Perezida Kagame yiganye na se! Umuhanzi Yago yahishuye ukuri ku byamuteye guha igihembo ababyeyi be

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved