Urukiko rwasanze umugore wa Twahirwa yararubeshye

Umugore wa Twahirwa Seraphin, Uwimana Primitiva, yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi ko aherutse kuvugana n’umugabo we mu myaka y’1990 ubwo bari mu buhungiro muri Repubulika ya demukarasi ya Congo. Nyuma urukiko ruza kumenya ko yarubeshye burya bavuganaga. Tariki ya 22 Ugushyingo 2023, nibwo uyu mugore yagiye mu Rubanza nk’umutangabuhamya ushinjura.

Uwimana akigera mu rubanza, yanze gutangira ubuhamya mu ruhame, abwira urukiko ko ari ukubera impamvu zirimo umutekano we, asaba ko yabutangira mu muhezo. Abanyamategeko bunganira abaregera indishyi n’abashinjacyaha barabyanze, babwira urukiko ko uwimana hari amakuru ashaka guhisha, kandi bigaragara ko mu iperereza ryakozwe mu 2019 ryagaragaje ko Twahirwa yaravuganye n’uyu mugore amutera ubwoba ngo ntazamushinje.

Uwimana yabwiye urukiko ko hashize imyaka myinshi atavugana n’umugabo we ku buryo atayibuka neza, ibi banze kubyemera biba ngombwa ko terefone y’uregwa ifatwa kugira ngo isakwe, hamenyekane ukuri nyuma babone icyo bashingiraho baha agaciro ubu buhamya bw’uyu mugore cyangwa bakabuteshe. Tariki 23 Ugushyingo nibwo terefone ya Twahirwa yafashwe. Ndetse bamara impungenge umwunganira, Me Vicent Luquin, ko hazarebwa ibiganiro yaba yaragiranye n’umugore we gusa.

Inkuru Wasoma:  Inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro irimo abana batatu umwe arapfa

Tariki 23 Ugushyingo, Uwimana w’imyaka 53 y’amavuko yemeye gutanga ubuhamya mu ruhame, abwira urukiko ko Twahirwa nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatusti. Ubu buhamya bwari buhabanye n’ubwo yari yarahaye abagenzacyaha, kuko bo yari yababwiye ko umugabo we yasambanyaga abatutsikazi. Kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023, urukiko rwagaragarije ababuranyi ko guhera muri Mata uyu mwaka, Twahirwa n’umugore we baravuganye inshuro nyinshi kandi umwanya munini.

Uhagarariye Twahirwa, Me Vicent Lurquin, yabwiye urukiko ko nta tegeko cyangwa ibwiriza ribuza kuba umugabo yavugana n’umugore we, yongera kugaragaza ko afite impungenge ko abakoze isaka baba bararebye ibyo yavuganye n’umukiriya we, n’ubwo Perezidante atabyemera.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved