Urukiko rwasubije abatanze ikirego cyo kweguza Apotre Gitwaza

Abashumba batandatu barimo Claude Djessa, Dieudonne Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu  batanze ikirego mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, basaba ko umuyobozi w’Itorero rya Authentic World Ministries/Zion Temple Apotre Dr Paul Gitwaza yakeguzwa ku nshingano z’ubuyobozi bwaryo bavuga ko batangiranye umurimo w’ubutumwa.

Umwaka ushize muri Gashyantare aba bashumba bamenyesheje Gitwaza ko akuwe ku mirimo binyuze mu ibaruwa ndende banditse, bamusaba ko yakwegura ku mwanya w’ubuyobozi. Ibyabo byakomeje kuba birebire kugeza ubwo bisunze urukiko basaba ko rwasesa icyemezo cya RGB, gitambamira ikurwaho rya Gitwaza ku buvugizi bw’Itorero kuko bavuga ko icyo cyemezo cyashingiye ku nyandiko mpimbano.

Iki kirego cyatanzwe mu izina rya Zion Temple, abo bashumba basabaga ko Gitwaza ava ku buvugizi bw’Itorero. Ndetse bavuga ko bari bafite ububasha bahawe  bwo kuba bahindura umuvugizi wiri Torero. Abatanze iki kirego basaba kourukiko rwatesha agaciro icyemezo cya RGB bavuga ko kinyuranye n’itegeko. Abunganira abaregwa abaregwa bavuze ko abashumba batanze iki kirego batabifitiye ububasha kuko uyu muryango uhagarariwe na Gitwaza kandi akaba Atari we watanze ikirego.

Bakomeza bavuga ko aba bashumba bagombaga kurega mu mazina yabo kuko sibo bayoboye itorero. Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2023, nibwo icyemezo cy’Urukiko cyasomwe, rutegeka ko ikirego cyatanzwe kitakiriwe. Rwategetse ko kndi amagarama yatanzwe aguma mu isanduku ya Leta kuko ahwanye n’ibyakozwe.

Inkuru Wasoma:  Humvikanye inkuru mbi ubwo abantu batahaga bavuye mu birori by'Umunsi w'Intwari

Inkuru Wasoma:  Perezida Paul Kagame yemeye kuzagirana ibiganiro na Felix Tshisekedi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved