banner

Urukiko rwatangaje igifungo rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Kuri uyu wa 11 Mata 2024, Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu anacibwa ihazabu ya Frw miliyoni 36, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Urukiko mu mwanzuro warwo wo kuri uyu wa Kane cyakora rwamugize umwemere ku cyaha cyo kwakira indonke na cyo yari akurikiranweho n’ubushinjacyaha.

CG (Rtd) Gasana wanabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yari yakatiwe imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw, ariko bitewe n’impapuro za muganga zigaragaza ko afite uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso byatumye urukiko rumugabanyiriza ibihano nyuma yo kujurira.

Ku wa 12 Werurwe 2024 ni bwo ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare guhamya CG (Rtd) Gasana Emmanuel ibyaha akurikiranyweho rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw.

Inkuru Wasoma:  Abandika amateka ya Jenoside mu turere basabwe kubyitondera

Ni ibyaha bwagaragaje ko bikomoka ku mikoranire na rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari ufite isoko ryo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba.

Gasana we yaburanye ahakana ibyaha, asaba ko yarekurwa kuko ibyo yakoze atari agamije gukora icyaha ahubwo yashakaga gufasha abaturage kubona amazi nk’uko rwiyemezamirimo witwa Karinganire yabimubwiraga.

CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023, kuri ubu akaba afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved