Abantu batanu batawe muri yombi na RIB nyuma y’uko hagaragaye amakuru ko umwana witwa Ntwari Kalinda Loic yishwe. Bikavugwa ko yishwe ku kagambane kabo katangijwe n’umwe muri bo bitewe n’amakimbirane yari afitanye n’iwabo w’uwo mwana.
Urukiko rwafashe umwanzuro ko aba bakurikiranyweho iki cyaha bakomeza gufungwa by’agateganyo. Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana yamenyekane tariki 18 Kanama 2023. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko abo bantu uko ari batanu bishe Ntwari Loic bamunize, ibi byabereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, Umudugudu wa Gakenyeri.
Mbere Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwari rwategetse ko aba bagabo bakurikiranwa bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo ariko bajurira icyo gihano, aba bagabo bavugaga ko umuntu ubashija ko bishe uwo mwana ari umurwayi wo mu mutwe, bityo icyemezo Urukiko rwafashe ibi rwabyirengagije.
Nyuma Urukiko rw’Ibanze rwa Huye na rwo rwanzuye ko ubujurire bw’aba bagabo nta shingiro bufite, bityo bagomba gukomeza gufungwa by’agateganyo. Aba bagabo bazira ko bashinze umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo. Icyaha aba bose bakurikiranyweho ni kimwe uretse Ngiruwonsanga Jean Baptsiste hiyongeraho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.
Abandi barimo Ngamije Joseph, Ngarambe Charles, Nikuze Francois na Ignace Rwasa bakurikiranweho icyaha cy’ubufatanyacyaha ku bwicanyi biturutse ku bushake. Iki cyaha cy’ubwicanyi bakurikiranweho ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.