Urukiko rwo mu gihugu cy’u Buhinde rwategetse abaganga bo muri iki gihugu gukemura ikibazo cy’imikono yabo, bijyanye no kuba abenshi muri bo bandikaga inyandiko zidasomeka.

 

Ni icyemezo Urukiko Rukuru rwa Punjab and Haryana rwafashe, mu gihe ikibazo cy’imikono idasomeka ku baganga gisanzwe kigaragara mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.

 

 

Ruriya rukiko rwavuze ko “inyandiko isomeka y’amabwiriza ya muganga umurwayi yandikiwe ni uburenganzira bw’ibanze”, kubera ko ishobora gukora ikinyuranyo hagati y’urupfu n’ubuzima.

 

 

Icyakora ruriya rukiko rwategetse abaganga mu gihe nta muntu wari wigeze aruregera ko bandika nabi, ahubwo icyo cyemezo cyavutse mu rubanza umwe mu bagore bo mu Buhinde yari yarezemo umugabo yashinjaga ibyaha birimo gufata ku ngufu, kumuca inyuma ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

 

 

Umugabo yarimo aburana asaba gufungurwa by’agateganyo.

Muri urwo rubanza nk’uko BBC ibivuga, umugore yavugaga ko uwo mugabo yamuriye amafaranga amusezeranya kuzamuha akazi muri Leta, amukoresha ikizamini cyo kuvuga (interview) cy’igihimbano ndetse amukoresha imibonano mpuzabitsina.

 

 

Ni ibyaha uregwa yahakanye, agaragaza ko yari asanzwe afitanye umubano n’uriya mugore, ndetse ko urubanza rwavutse kubera amakimbirane ashingiye ku mafaranga.

 

 

Umucamanza Jasgurpreet Singh Puri warimo aburanisha ruriya rubanza yavuze ko ubwo yarebaga kuri raporo ya muganga wemewe na Leta wasuzumye uriya mugore, yabonye itumvikana.

 

 

Yagize ati: “Raporo yashegeshe umutimanama w’uru rukiko, kuko nta jambo na rimwe risomeka.”

BBC ivuga ko inyandiko y’amapaji abiri y’icyemezo cya muganga yabonye idasomeka.

 

 

Umucamanza yunzemo ati: “Muri iki gihe ikoranabuhanga na mudasobwa byoroshye kugerwaho, birababaje kuba abaganga ba leta bacandikisha amabwiriza imikono idashobora gusomwa n’umuntu n’umwe, ahari usibye bamwe mu bahanga mu by’ubutabire.”

 

 

Urukiko rwahise rusaba Guverinoma y’u Buhinde gushyira amasomo yo kwandika neza mu nteganyanyigisho y’amasomo y’ubuvuzi, no gushyiraho ingengabihe y’imyaka ibiri yo kwandika amabwiriza ya ba muganga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

 

 

Puri yategetse kandi ko mbere y’uko ibyo bitangira gukorwa abaganga bajya bandika imikono isomeka bifashishije inyuguti nkuru.