Urukiko rw’Ubucuruzi rwo muri Brésil rwategetse ko indirimbo ya Adele yitwa ‘Million Years Ago’ yakurwa ku mbuga zose icururizwaho, kuko uyu muhanzi wo mu Bwongereza yayibye umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wo muri Brésil witwa Toninho Geraes.
Garaes yavuze ko indirimo ya Adele yakunzwe cyane mu 2015 yashishuwe ku ye yiswe ‘Mulheres’ yaririmbwe na Martinho da Vila na we wo muri Brésil.
‘Mulheres’ yari kuri album y’indirimbo Garaes yanditse yasohowe mu 1995.
Mu rubanza rwabaye ku wa 13 Ukuboza 2024, i Rio de Janeiro, hasabwe ko inzu zitunganya umuziki za Sony na Universal zirereberera inyungu za Adele, gukurikiza icyo cyemezo, bitaba ibyo zikazajya zicibwa 8000$ kuri buri gikorwa bazajya bakora kuri ‘Million Years Ago’.
Umunyamategako wunganiraga Toninho Geraes witwa Fredimio Trotta yavuze ko icyo cyemezo ari kimwe mu bintu byiza ndetse bikomeye umuziki wo muri Brésil ugezeho, kuko wagiye wibwa n’abahanzi batandukanye, indirimbo bakoze zikamamara ariko ba nyirazo ntibagire icyo bunguka.
Ati “Ni intambwe ikomeye mu kurengera umuziki wo muri Brésil, no kubahiriza uburenganzira bw’abahanzi ku bihangano byabo.”
Trotta yavuze ko azakora uko ashoboye kugira ngo radio, televiziyo n’abandi bantu batandukanye bamenya ibyo byemezo, hirindwa ko bagwa mu makosa batazi.
Garaes yavuze ko akeneye ibihumbi 160$ by’indishyi y’ibyangiritse nyuma yo kwibwa indirimbo ye.
Uretse Garaes wamureze, Adele na none ashinjwa n’Abanya-Turikiya ko hari ibyo yakoresheje mu ndirimbo ye ya ‘Million Years Ago’ byabo, akabikora nta burenganzira abiherewe.
Abanya-Turikiya bavugaga ko umuziki wari muri iyo ndirimbo wasaga neza n’uwo mu y’Umunya-Tulikiya, Ahmet Kaya, yitwa Acilara Tutunmak yakozwe mu 1985.