Urukiko rw’i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwatesheje agaciro ibirego Donald Trump yaregwaga

Urukiko rw’i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwatesheje agaciro ibirego Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu yari akurikiranyweho bijyanye n’imvururu zakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2021.

Ni icyemezo cyaturutse ku busabe bwa Jack Smith, Umushinjacyaha wihariye washyizweho ngo agenze ibyaha bishinjwa Donald Trump, nyuma y’ibiganiro yagiranye n’urwego rushinzwe ubutabera muri icyo gihugu.

Ibyaha bashakaga guhagarika ni ibishobora kumufungisha birimo icyo kubangamira amatora ya Perezida yabaye mu Ugushyingo 2020 ndetse no gufata nabi inyandiko zirimo amabanga y’igihugu.

Ni ibyaha Trump yatangiye gukurikiranwaho mu Ugushyingo 2022 ubwo Jack Smith yashyirwagaho.

Umucamanza mu Rukiko rw’i Washington, Chutkan yavuze ko “urukiko rwemeye ubusabe bwa guverinoma bwo guhagarika ibi byaha bitewe n’ubudahangarwa Perezida wa Amerika aba afite.”

Inkuru Wasoma:  Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya yitabye Imana, Perezida w'iki gihugu ahita afata ingamba nshya igitaraganya

Aya makuru akimara kujya hanze, Trump yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko “ibi birego birimo ubusa kandi bidashingiye ku mategeko bitari bikwiriye no kuba byarabayeho.”

Donald Trump yari yatangaje kandi ko najya ku buyobozi azahita yirukana Jack Smith wamushinjaga.

Nubwo bimeze gutyo, Donald Trump aracyafite ikirego muri Leta ya Georgia, na cyo gishingiye kuri izi mvururu zavutse nyuma y’amatora.

Muri Gicurasi kandi Urukiko rw’i New York rwamuhamije ibyaha bishingiye ku mayeri yakozwe nyuma yo kuryamana n’umugore ukina filime z’urukozasoni. Gusa ibijyanye no gutangaza ibihano bye byabaye bisubitswe kugeza igihe kitazwi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved