Kuri uyu wa 25 mata 2023, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Amerika rwemeje ko umuryango w’Abahamya ba Yehova utararyozwa ibyaha by’umusaza wafashe ku ngufu umwe mu bagize itorero rye mu gihe k’imyaka irenga mirongo itatu ishize. Ni icyemezo cyavanyeho imyanzuro y’inkiko z’ibanze zari zaratanze amapound 62.000 ($ 77.500) nk’indishyi y’akababaro ku mugore wo muri Welsh wafashwe ku ngufu mu 1990.
Mark Sewell wakatiwe igifungo cy’imyaka 14 azira gufata ku ngufu uyu mugore mu rugo rwe nyuma y’uko bombi ngo bari bagiye guhindura idini. Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko akenshi igitekerezo cyo kuryozwa ibintu bitandukanye gikoreshwa mu gufata umukoresha ku bikorwa biba byaratewe n’uburangare bw’umukozi. Ntihigere hatangwa ubuhamya mu rubanza, kuko biba bitaranyuzeze mu isuzuma ry’ibyiciro bibiri.
Ni mu gihe urukiko rwo rwavuze ko uyu musaza nubwo yaba afatwa nk’umukozi w’umuryango w’amadini, ibijyane no gufata ku ngufu bikorewe iwe mu rugo ntaho biba bihuriye n’itorero. Umunyamategeko Andrew Burrows yagize ati: “ntabwo icyateye Mark Sewell gufata ku ngufu ari ugukoresha nabi umwanya we nk’umuntu mukuru, ahubwo ni ugukoresha nabi umwanya we nk’inshuti magara y’uwafashwe ku ngufu”.
Umunyamategeko Thomas Beale wari uhagarariye uwahohotewe, yagize ati: “iki cyemezo kibabaje umukiriya wacu, wagaragaje ubutwari n’ubushake bukomeye.” Nubwo byari igihombo ku mukiriya we, Beale yagize ati: “iki cyemezo gishobora gufasha abandi kuko cyasobanuye ko umuryango ushobora kuryozwa ibikorwa bibi byakorwa n’abakorerabushake, kandi ibi bikaba byanavuzweho rumwe mu nkiko”.