Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown akaba umubinnyi wabigize umwuga biravugwa ko ari mu munyenga w’urukundo n’umukinnyi wa filime nyarwanda umaze kwigarurira imitima ya benshi, Nyambo Jesca, ndetse aba bombi bahurira no muri filime yitwa ‘The Forest.’
Amakuru y’urukundo rwaba bombi yatangiye kujya hanze nyuma y’aho uyu musore afunguwe kuko uyu mukobwa ari mu bantu bamubaye hafi cyane mu bihe bitari bimworoheye. Nubwo ba nyiri ubwite bagerageje kubigira ibanga, urukundo rwaba bombi rwemezwa n’inshuti zabo za hafi, ku buryo badatinya kuvuga ko rugeze kure.
Bongeye guca amarenga ku wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024, ku munsi wahariwe abakundana, ubwo bari basohokanye ndetse hasohoka amashusho agaragaza ko bagiriye ibihe byiza mu bwato. Aba bombi baririmbaga indirimbo yitwa ‘Jugumila’ ya Chriss Eazy na Kevin Kade bafatanye ibiganza ndetse ubona baseka cyane.
Mu Ukwakira umwaka ushize nibwo Titi Brown yafunguwe agizwe umwere, nyuma y’imyaka ibiri afunzwe akurikiranyweho gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akanamutera inda.
Titi Brown yamenyekanye nk’umubyinnyi mu ndirimbo nyarwanda zitandukanye kandi zakunzwe cyane mu gihe Nyambo Jesca yamamaye muri filime nka ‘Umuturanyi’ ndetse n’izindi yakinanye na Killaman.