Umunyeshuri witwa Ngendahimana Vedaste wigaga muri kaminuza ya Rukara iherereye mu karere ka Kayonza, yishwe n’impanuka ya moto yabereye muri aka karere. Iyi mpanuka yebereye mu murenge wa Gahini mu kagali ka Kiyenzi mu mudugudu wa Nyagahandagaza.
Abo mu muryango wa nyakwigendera babwiye Umuseke ko avuka mu karere ka Nyamagabe, akaba yari afite imyaka 24 y’amavuko kandi akaba ari ingaragu. Amakuru avuga ko nyakwigendera yavaga mu murenge wa Gahini ajya mu murenge wa Mwiri wo muri aka karere ka Kayonza, icyakora uretse Ngendahimana wapfuye, abandi bari kuri izo moto nta n’uwakomeretse.
Rukeribuga Joseph, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahini yavuze ko iyo mpanuka yaturutse ku kugongana kwa moto ebyiri, aho Ngendahimana yari atwaye moto ariko atambaye caske, agongana n’indi moto we ahita apfa. Uyu muyobozi yasabye abaturage kwitwararika ku binyabiziga, banabitwara bakambara ingofero zabugenewe.
Umurambo wa nyakwigendera urashyingurwa iwabo mu karere ka Nyamagabe nk’uko ababyeyi be babivuze.