Uwari ushinzwe imibereho myiza n’iterambere (SEDO) mu kagali ka Ntaruka, Umurenge wa Nasho mu karere ka Kirehe, Theodomile Ndizeye, yasanzwe ku musozi mu ishyamba yapfuye. Abaturage batuye muri ako gace bavuga ko umurambo we wabonywe n’abana ubwo bari bagiye gutashya (Inkwi) mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Kanama 2023.
Aho umurambo wa ndizeye wasanzwe ni mu ntera ya metero zirenga 200 uvuye ku nzira anyuramo ajya ku kagali ka Ntaruka aho yari asanzwe akorera. Abaturage bavuga ko abana bamaze kumubona bakabahamagara, basanze ari SEDO wabo basanze nta kintu na kimwe yambaye, aho baketse ko ari abagizi ba nabi bamwishe bakanamwambura, kuko ni ku nzira anyuramo ava ku kazi ariko urupfu rwe ruracyabateye urujijo.
Bakomeje bavuga ko uwo mugabo yari afite abana babiri n’umugore, akaba yari amaze umwaka umwe ari umuyobozi wabo. Aya makuru yanashimangiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nasho, William Munyaneza, avuga ko yamugezeho ari mu nama mu karere ka Ngoma.
Ivomo: Kigali Today