Tariki 7 Kamena 2023 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Joanna, wari umuririmbyi umenyerewe cyane mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi bazwi agakundwa cyane kubera ijwi rye ndetse n’ubwiza afite. Amakuru yamenyekanye ahagana saa ine za mugitondo avuga ko aguye mu bitaro.

 

Amakuru avuga ko Joanna yagiye kwa muganga agiye kubyara kubera ko yari amaze igihe atwite, ariko ubwo yari ku iseta abura ubuzima ndetse amakuru avuga ko n’umwana yabyaraga na we yahasize ubuzima. Nyuma yo kumva aya makuru abamukurikira cyane cyane ku imbuga nkoranyambaga bababajwe na byo, banamwifuriza iruhuko ridashira.

 

Mu ndirimbo yasubiyemo igakundwa cyane kubera ijwi rye ndetse ikanamufasha kumenyekana, harimo Ide ya Symphony Band.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.