Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize hanze itangazo rya Leta rivuga ko yababajwe n’urupfu rw’abasirikare babiri ba SANDF ivuga ko byagizwemo uruhare n’ingabo z’u Rwanda (RDF) na M23 nyuma yo gutera igisasu mu birindiro by’ingabo za SADC ziri mu Burasirazuba bwa RDC.
Muri iri tangazo ryagenewe abanyamakuru, Leta ya Kinshasa yavuze ko ingabo z’u Rwanda na M23 aribo bari inyuma y’urupfu rw’aba basirikare babiri baturikanywe n’igisasu cyanakomerekeje batatu. Mu gihe ubwo iki gisasu cyaturikanaga aba basirikare, SANDF yatangaje urupfu rwabo ariko ntiyagaragaza aho cyaturutse n’uwabigizemo uruhare.
Itangazo riragira riti “Leta ya Congo ibabajwe n’urupfu rw’Abasirikare babiri ba Afurika y’Epfo (SANDF) barashweho n’igisirikare cy’u Rwanda na M23 ku birindiro byabo biri i Mubambiro ku wa 14 Gashyantare 2024 muri teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.”
Si ubwa mbere Congo ishinje ibirego u Rwanda kuko ubusanzwe irushinja gufasha uyu mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RD Congo, icyakora u Rwanda rurabihakana rukavuga ko Congo iba ishaka kurusiga icyasha.