banner

Urupfu rw’umuganga rwahagaritse umukino wa FC Barcelona na Osasuna bitunguranye

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe 2025, FC Barcelona yahagaritse umukino wagombaga kuyihuza na Osasuna nyuma y’urupfu rw’uwari umuganga w’abakinnyi bayo, Carles Minarro Garcia.

Uyu mukino wahagaritswe habura iminota 20 gusa kugira ngo amakipe yombi ahure, dore ko amakipe yombi ndetse n’abafana bari bamaze kugera kuri stade.

Abari bageze muri stade babonye ubutumwa ku nsakazamashusho zo muri stade ko umukino usubitswe mu buryo butunguranye.

Ni itangazo ryagiraga riti “FC Barcelona ibabajwe no kubamenyesha urupfu rw’umuganga wayo wa mbere, Carles Minarro Garcia, ruje muri iri joro. Kubera iyo mpamvu, umukino wagombaga kuduhuza na CA Osasuna urasubitswe.”

Inkuru Wasoma:  Stade Amahoro yashyizwemo ‘Spider Camera’

“Ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi ya FC Barcelone, abatoza n’abandi bose bifurije umuryango we n’inshuti kwihangana muri ibi bihe bitoroshye.”

Carles Minarro Garcia witabye Imana ku myaka 40 azize urupfu rutunguranye, yari umwe mu nshuti za hafi z’abakinnyi, ndetse n’ubwo bateguraga uyu mukino yari kumwe n’abandi gusa baza kumusanga mu cyumba yapfuye.

FC Barcelona iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona ya Espagne. Ifite amanota 57, ikarusha rimwe Atletico Madrid ya kabiri ndetse n’atatu Real Madrid ya gatatu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!