banner

Urupfu rw’umuhanzi w’umunyarwanda wapfiriye muri Canada rwababaje benshi

Umuhanzi w’umunyarwanda witwa Ngabo Kagahe Calvin yitabye Imana bivugwa ko byabaye mu ijoro ryo kuwa 17 Nzeri 2023. Inkuru y’urupfu rw’uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka ‘Umugabo’ ‘Umurava’ n’izindi yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa 18 Nzeri 2023, ariko hakaba hataramenyekana icyamwishe.

Biravugwa ko uyu muhanzi yitabye Imana mu buryo butunguranye hakaba hari gukorwa iperereza ngo hamenyekanye icyamuhitanye. Uyu musore yari aherutse kwitabira igitaramo yahuriyemo na Platini P Baba kuwa 2 Nzeri 2023 mu mujyi wa Montreal.

Uyu musore ni umwe mu bataramye mu gitaramo cya The Ben na Nel Ngabo mu mwaka ushize bakoreye mu mujyi wa Ottawa muri Nzeri 2022, nanone kandi muri Nyakanga uwo mwaka atarama mu gitaramo cya Diamond cyabereye muri uwo mujyi.

Inkuru Wasoma:  Fridaus wabyaranye na Ndimbati aratakamba ngo bamufungure| umve ibyo yasabiye Ndimbati muri RIB aho kuba yafungwa.

Abari bateguye iki gitaramo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rw’uyu musore witabye Imana mu buryo butunguranye. Young CK wamamaye mu ndirimbo Umugabo yasohotse muri 2020 yahe kuyisubiramo n’abahanzi barimo Shizzo, Ish Kevin, Bull Dog, Young Grace, Diplomate n’abandi.

Uyu musore yitabye Imana afite imyaka 20 y’amavuko, yavuye mu Rwanda muri 2017 ubwo yari agiye kwiga muri Canada akaba ari naho yatangiriye urugendo rwe rw’umuziki mu mwaka wa 2019.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved