Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious, wamenyekanye mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana yitabye Imana ku myaka 27, mu mugoroba wo kuri uyu wa 15 Nzeri 2022.

 

Issa Noel Karinijabo umaze imyaka myinshi mu gisata cy’itangazamakuru ry’Iyobokamana(Gospel ), akaba n’inshuti ya hafi ye, yabwiye UMUSEKE ko yitabye Imana azize urupfu rutunguranye. Yagize ati“Yatubabaje cyane, yapfuye mu kanya gashize nko mu minota mirongo itanu(bavugana hari saa 20h00).

 

Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022 ni bwo uyu muramyi yitabye Imana. Iyi nkuru y’incamugongo yashenguye benshi barimo umuryango we, abakunzi be n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange. Inshuti y’umuryango wa Gisele Precious, yabwiye InyaRwanda ko uyu muramyi atari arwaye. Yavuze ko yaguye mu bwogero arimo koga ahita ajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Gisenyi ari na ho yaguye.

Abafana ba mama Charlene batangiye kumunyuzamo ijisho, bamugiriye inama iruta izindi

Gisèle Precious yatangiye kuririmba akiri umwana. Urugendo rw’ubuhanzi ku giti cye yarutangiye mu 2017.Asengera muri ADEPR Gatenga. Tariki 18 Ukuboza 2021 ni bwo Nsabimana Gisele wari uzwi nka Gisele Precious yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Niyonkuru Innocent mu muhango wabereye muri ADEPR Gatenga.

 

Uyu muhanzikazi yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bitatu yari amaze yibarutse imfura ye dore ko yibarutse tariki 28/08 uyu mwaka. Gisele Precious yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: “Imbaraga” yamwinjije byeruye mu muziki, “Inzira zayo”, “Niwe”, “Shimwa”, “Urampagije”, “Nashukuru”, “Mbega urukundo” na “Umurasaba” yari aherutse gushyira hanze ari nayo yakunzwe kurusha izindi zose yakoze.

 

Gisele Precious yavukiye mu Mujyi wa Kigali, yari umwana wa Gatanu mu muryango w’abana barindwi babyawe na Pasitoro Nsabimana Philip na Nyiranzanira Florentine. Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Kinunga, mu Murenge wa Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Ayisumbuye ayakomereza ku ishuri rya Nyamata Technical Secondary School, aho yize Computer Electronic.

Umuhanzikazi Bwiza akomeje kuvugwa kubera amashusho ye ari mu busambanyi

AMAFOTO: urutonde rw’ibyamamare hano mu Rwanda bifite amaso meza| amaso yabo akurura igitsinagabo cyane.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved