Ibi byatangajwe n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda, aho yavuze ko bari kwiga ukuntu uru rurimi rwahabwa ikaze mu gihugu ndetse hagasoka inkoranyamagambo yarwo. Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mnere tariki 27 Ugushyingo 2023, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cy’abafite ubumuga mu Rwanda.
Tariki 03 Ukuboza buri mwaka hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, ukazabera mu Karere ka Ngoma. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti’ Dufatanye n’Abantu bafite ubumuga, tugere ku ntego zirambye’. Kuri uyu munsi mpuzamahanga uzarangwa n’ibintu bikurikira: gutanga inkoni zera z’abafite ubumuga bwo kutabona ndetse no no gutanga ibikoresho bitandukanye by’abantu bafite ubumuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko iyi nkoranyamagambo izaba igisubizo ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona cyane cyane kuko bagorwa no kubona serivisi zitandukanye. Yagize ati”Dutegutra inkoranyamagambo y’Ururimi rw’amarenga tugamije kuzaca ingorane burundu, ndetse ubu yararangiye ku itariki 01 Ukubiza 2023 hari inama tuganira ko urur rurirmi rwashyirwa mu zemewe mu gihugu”.
Yakomeje agira ati”ikizakurikiraho ni uko izashyirwa mu mashuri abantu batangire bige uru rurimi, bamenye ururimi rw’amarenga, ku buryo umuntu wese uzajya urangiza azajya abasha gutanga serivisi ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ndetse twiteguye gutanga ibikoresho byose haba iby’ikoranabuhanga bizafasha mu kwiga uru rurimi”.
Biteganyijwe ko iyi nkoranyamagambo igiye gusohoka izaba irimo ibimenyetso bigera ku 2000, aho kuba 900 nkuko iyakozwe mu 2009 yari imeze. Uretse kandi ibimenyetso birimo bishushanyije, amagambo azaba ari mu Kinyarwanda no mu Cyongereza.