Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 11 Nyakanga 2023, urusengero rwa ADEPR Juru ruherereye mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza, rwagwiriye abantu bane batatu barakomereka undi umwe ahasiga ubuzima. Umwe muri abo batatu yakomeretse bikomeye cyane.
Abo bagwiriwe n’uru rusengero, bari abayede babiri n’abafundi babiri bari bahawe akazi ko kurusambura kuko rwari rushaje kugira ngo rubashe kuvugururwa dore ko rwari rwubakishije ibiti.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uru rusengero rwagwiriye abantu, bari baherutse gusaba ADEPR ko barusenya kuko rushaje. Yavuze ko muri bo rwagwiriye, uwitabye Imana ari umugabo w’imyaka 45 wari usanzwe ari umufundi.
Yakomeje avuga ko kubera ko bari baramaze kubumba amatafari bari kwaka n’ibyangombwa ngo bubake urushya, nibwo bashyizeho abafundi n’abayede ngo barusambure, mu gihe bari gukuraho amabati ibikuta birabagwira. Gitifu Rukeribuga yakomeje avuga ko bafatanije b’abaturage hamwe n’inzego z’ibanzem bahise batabara bakuraho ibikuta byabagwiriye bajyanwa kwa muganga, gusa ngo basanze umwe yitabye Imana kuko igikuta cyamugwiriye cyose.
Yavuze ko impamvu babonye y’iyo mpanuka ari uko urusengero rwose rwari wubakishije ibiti, ibyinshi bikaba byari byaraboze ari nayo mpamvu byaguye. Gitifu yakomeje avuga ko abakomeretse n’uwitabye Imana bajyanwe ku bitaro bya Gahini. Inzego z’umutekano zatangiye iperereza mu gihe abakomeretse bari kwitabwaho.