Urusengero rwo mu gihugu cya Africa y’epfo rwatanze impamyabushobozi (certifica) z’ubusugi ku bana b’abakobwa bari hejuru y’imyaka 18 nyuma yo kubasuzuma. Ni urusengero rwitwa Nazareth Baptist church rwatangiye aya masuzuma y’ubusugi kugira ngo atere imbaraga abana b’abakobwa gutsimbarara ku kugumana ubusugi bwabo.

 

Uru rusengero rwatangaje ko ari igikorwa kizajya kiba buri mwaka mu mwaka hagati, abakobwa batsinze isuzuma bagahabwa certificate ndetse bagashyirwa n’ikimenyetso cy’umweru ku gahanga. Gusa ngo nubwo bimeze gutyo, iyi certificate iba ifite agaciro ku mwaka umwe gusa kubera ko ngo nyuma y’umwaka abakobwa bazajya bakora irindi suzuma kugira ngo bongere bahabwe indi nk’uko tubikesha ikinyamakuru etiketa.com.ng cyo muri nigeria.

 

Muri uyu mwaka isuzuma ryabaye tariki 6 Nyakanga abakobwa batsinze bahabwa izi certificate nk’ibisanzwe. Ngo izi certificate zasinyweho n’umuyobozi w’iri torero ndetse n’umuganga w’umuhanga wasuzumye ubusugi bw’aba bakobwa.

 

Umukecuru arembeje abaturage abakorera urugomo ariko ngo bakabura ubutabera, baratabaza. arabakubita.

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.