Igice cy’imyidagaduro mu gihugu cyacu cy’u Rwanda cyateye imbere ndetse usanga abenshi bavugwamo baba barabaye nk’ijisho rya rubanda kubera ibikorwa bitandukanye.

Hari umubare wabakundana [couple] munini kuri ubu ndetse bamwe m’urubyiruko cyangwa mu ngo zitandukanye bafatiraho icyitegererezo mubikorwa byabo bitandukanye. Ikinyamakuru imirasiretv.com cyabateguriye couple zibengerana kurusha izindi, cyane cyane ku imbuga koranyambaga, kandi banakunzwe kurusha bandi mu myidagaduro.

PAPI CLEVER na INGABIRE DORCAS

Papi Clever na Ingabire Dorcas ni umuryango ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda ndetse no mu mahanga ,kubw’ibikorwa byabo bakora byo kuramya Imana bakoresheje indirimbo zo mugitabo , ubu bakurikirwa kuri channel yabo ya YouTube n’abantu barenga ibihumbi 157.

 

JAMES na DANIELLA

Couple ya James na Daniella ikunzwe na benshi mu ndirimbo zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, aho bagiye basohora indirimbo z’amagambo akomeye “Mpa Amavuta “, Nkoresha, n’izindi nyinshi zarebwe n’abarenga Miliyoni imwe kuri chanel yabo yitwa JamesDaniella Tv, ifite aba subcribes barenga ibihumbi 117.

 

MEDDY na MIMI

Iyi ni Couple ikunzwe hano mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Meddy akaba abana na Mimi Mehfira ukomoka mu gihugu cya Ethiopia.

 

IFASHABAYO SYLVAIN DEJOIE na CLARISSE KARASIRA

Iyi couple yabo imenyekanye ubwo Dejoie yambikaga Impeta uyu muhanzikazi ukunzwe n’abatari bacye Clarisse Karasira. Nabo bari mubakunzwe cyane kumbuga nkoranyambaga. Kuri ubu iyi Couple ikaba ituye muri leta zunze ubumwe za America.

 

THE BEN na PAMELA UWICYEZA

Couple ya The Ben na Pamella ni imwe mu ma couples akunzwe mu myidagaduro ,inkuru y’urukundo rwabo yamenyekanye mu kwezi kwa Mutarama, 2021 ku isabukuru y’amavuko ya The Ben ubwo Pamella yamushyiraga kuri Instagram ye, ubwo bihera ubwo ivugwa mu itangaza makuru ndetse iranakundwa cyane. Kuwa 31 kanama nibwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko.

 

NDAYIRUKIYE FLEURY ‘LEGEND’ na USANASE BAHAVU JEANNET

Iyi nayo ni couple ikunzwe muri Cinema nyarwanda cyane cyane Impanga Series, kuri ubu bakaba babana nk’umugore n’umugabo ndetse banafite n’umwana, kandi bagakunda kugaragaza ubuzima bwabo bwa buri munsi kuri Youtube channel yabo ikurikirwa n’abantu benshi kuko barenga ibihumbi 120.

 

RENE PATRICK na TRACY AGASARO

Rene Patrick na Tracy Agasaro nabo bari muri couple zikunzwe cyane mu myidagaduro kubw’ibikorwa bakora, byo guhimbaza Imana n’ubunyamakuru bakora. Urukundo rwa Tracy Agasaro na Rene Patrick ntirwavuzwe cyane kuko ari amakuru bagerageje kugira ubwiru, gusa nyuma baza kubigaragaza kuva Irene yambika Tracy Gasaro Impeta bihera aho ngaho.

 

EMMANUEL NSENGIYUMVA (EMMY ) na JOYCE UMUHOZA

Couple ya Emmy na Joyce nayo yamenyekanye mu myidagaduro ndetse yandikwaho n’ibinyamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda, nabo bakaba barambikanye Impeta y’urukundo ndetse bakanasezerana kubana. Inkuru y’urukundo rwabo yamenyekanye bagitangira gukundana muri 2018 ariko bagerageje kubigira ibanga nyuma biramenyekana.

 

GERARD MBABAZI NA UWASE ALICE

Uyu munyamakuru ukunzwe cyane mu itangazamakuru rya RBA , cyane cyane mumyidagaduro , couple yabo iri muzavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga aho bari barabigize ibanga nyuma bikamenyekana . mu mwaka wa 2021 nibwo aba bombi basezeranye kubana akaramata.

Mu mafoto, ibyamamare byitabiriye mu muhango wo kwibuka no guha icyubahiro Jaypolly.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved