Iyo bigeze mu buhanzi uba usanga bifatwa nk’ubuzima bwite bwa muntu, kubera uburyo abantu bose bisanga mubyo bari gukora, bashyizemo umuziki mu kubafasha kubikora neza, urugero nk’urugendo, kumesa, guhinga, gukora amasuku ndetse n’ibindi aho umuziki usanga watsinze cyane dore ko mu bintu bitanga imyidagaduro biri mu byoroshye kurusha ibindi.
Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho bamwe mu bahanzi batanze ibyishimo ku Banyarwanda n’indirimbo zabo zikaba zigikoreshwa cyane ku bashaka kwiyibutsa ibihe byiza by’ahashize ariko ubu bakaba baraburiwe irengero bitewe n’ukuntu batakivugwa mu ruganda rwa Muzika ugereranije n’ibikorwa bafite n’ibyo bakoze n’aho byagakwiye kuba bibashyize.
DANNY NA NONE
Ni umuhanzi waje neza ndetse ahita akundwa kuburyo budasanzwe ariko mu gihe gito yabaye nkuzimira kugeza ubu ntago yongeye gukunda kugaragara mu muziki kuburyo iyo uganiriye na benshi usanga bagaragaza ko babuze umuntu kandi w’umuhanga. Danny na none yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Iri Joro, Imbere ni inyuma, Forever,Tubiziranyeho ndetse n’izindi zagiye zikundwa nubu zumvwa na benshi. Umugore wa Danny Nanone agaragaje impamvu nyamukuru Danny Nanone asubijwe mu rukiko nyuma yo kugirwa umwere.
URBAN BOYS
Itsinda rya Urban Boys ni itsinda ryari rigizwe n’abasore batatu barimo Safi Madba, Nizzo Kaboss, Humble Jizzo,ryatanze ibyishimo kuri benshi mu bihe byashize ni abantu bari bakunzwe ku buryo ntawigeze yifuza ko batandukana gusa ryaje gusa nirisubira inyuma ubwo umwe muri bo ariwe Safi Madiba yahitagamo gukora umuziki kugiti ke kubw’impamvu ze bwite, ibyo bikaba byarabaye intandaro zo kugabanyuka k’umuvuduko iri tsinda ryari rifite nubwo bagikora ari babiri ariko ni bamwe mu bantu bahora bakumbuwe ndetse bigaragaje neza ubwo bari batatu. Iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Umwanzuro, Indahiro, Ishyamba, Umfatiye runini, bibaye ndetse ni izindi nyinshi. Amateka ya Knowless Butera| ibyo utigeze umenya kuri uyu muhanzi n’ibintu 10 bitangaje kuri we.
ACTIVE AGAIN
Itsinda rya Active nabo ni abasore baje bakora umuziki uryoheye amatwi ndetse banakundwa na benshi cyane mu gihe gito gusa basa n’abatengushye abafana kuko nubwo bagikora bisa nkaho umuvuduko bazanye wagabanutse ugereranyije nibyo Abafana bari babitezeho. Itsinda rya Active ryamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nicyo naremewe, Amabara, Bape,Amafiyeri ndetse ni izindi nyinshi zakunzwe na benshi. Dore amategeko agenga abasengera mu idini rya satani n’imyemerere ikomeye bagenderaho. Uyumvise ugira ngo twese niho dusengera.
PRISCILLA
nawe ni umuhanzikazi wakanyujijeho mu minsi yashize ariko bisa ni ibigabanyije intege ubwo yari agiye uburayi kugeza uyu munsi umuziki we wabaye nk’ucitse intege ugereranyije nuburyo abantu bari bawiteze mu gihe kiri imbere. Priscilla yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iz’urukundo nka Icyo mbarusha,Mbabarira, Biremewe ndetse ni izindi nyinshi. Ibiryo imfungwa zasabye bwa nyuma n’amagambo zavuze mbere y’uko zinyongwa
DREAM BOYS
Itsinda rya Dream Boys ryari rigizwe n’abasore babiri nabo barekeye gukorana ubwo umwe muri bo yari agiye gutura muri Leta zunze ubumwe z’America gusa umwe ariwe Platin P yagerageje kuziba icyuho nubwo batagikora nk’itsinda ariko we yarakomeje nubwo bitabuza abakunzi ba Dream Boys gukumbura aba basore bari kumwe. Dream Boys bamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe na benshi zirimo Si inzika, Magorwa, Isano, Mumutashye, ndetse ni izindi nyinshi zakunzwe na benshi. Uko amapeti yo mu gisirikare cy’u Rwanda arutanwa.
KAMICHI
Kamichi nawe numwe mu bahanzi baje bakabica bigacika mu gihe gito umuvuduko yari afite ugasa naho ucitse intege beshi bibaza aho yagiye kubera ibihangano bye byahaga ibyishimo benshi. Kamichi yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Aho ruzingiye,Ifirimbi ya Nyuma,Warambeshye, Zoubeda,Byacitse ndetse n’izindi nyinshi. Dore ama “robot” ushobora kuyoberaho wayitiranije n’abakobwa b’uburanga.
UMUTARE GABY
Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi babahanga bakunzwe cyane kubera inganzo ye yigaruriga imitima ya benshi ariko nyuma y’uko akoze ubukwe umuziki we wabaye nk’usubira inyuma kuko abakunzi be ntibasiba kugaragaza ko bakumbuye ibihangano bye. Umutare Gabby yakunzwe mu ndieimbo zitandukanye zirimo Ntunkangure, Urangora, Mesa Kamwe ndetse n’izindi nyinshi zakunzwe na benshi. Urutonde rw’abantu bakatiwe igifungo cya burundu bakiri abana bato mu mateka. Amafoto
NAASON
Naason nawe ni umusore wahaye ibyishimo Abanyarwanda cyane abiganjemo ab’igitsina gore kubera ijwi rye riyunguruye n’amagambo yiganjemo ay’urukundo yumvikanaga mu bihangano bye ariko yaje gusa n’uburiwe irengero mu gihe gito bitandukanye nibyo abakunzi be bari bamwitezeho mu gihe kiri mbere bitewe n’uburyo yari yazamutse neza. Nasson yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Amatsiko,Abisi, Mu maso yawe ndetse n’izindi zakunzwe cyane. Urutonde rwa couple zikunzwe cyane hano mu Rwanda mu myidagaduro[ AMAFOTO]
CINEY
Ciney ni umwe mu bahanzikazi bahaye ibyishimo Abanyarwanda mu njyana ya Hip Hop cyane ko icyo gihe abakobwa bakoraga iyi njyana bari bake ugereranyije n’abariho ubu ariko kugeza ubu ntawuzi ibyo ahugiyemo kuko atagikunze kugaragara cyane mu bikorwa bya muzika. Ciney yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nkunda,Tuma bavuga,For Me ndetse n’izindi nyinshi. Amafoto: Urutonde rw’ibyamamare 10 bifite amaso meza hano mu Rwanda| Amaso yabo akurura igitsina gabo cyane. ba Butera na Shadboo.
GISA CYINGANZO
Gisa cyinganzo ni umwe mu bahanzi bigaruriye imitima ya benshi mu gihe cya vuba kubera ubuhanga afite mu kuririmba ndetse no mu myandikire ariko nawe yaje gusa n’utengushye abakunzi be kubera kugabanya umuvuduko yatangiranye, iyo uganiriye na bamwe mu bakunzi be usanga bose bavuga ko bakumbuye kubona ibihangano bye ariko babibuze. Gisa Cyinganzo yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Uruyenzi,Genda ubabwire,Rumbiya ndetse n’izindi. source: Umuryango.
Umukobwa mukundana nakugaragariza ibi bintu igihe yagusuye azaba adashaka ko muryamana.